OIP-1.jpg

Nyuma ya Kendrick Lamar, Bad Bunny ni we utahiwe kuzataramira abitabiriye Super Bowl 2026

Umuririmbyi w’Umunya-Puerto Rico Bad Bunny yatangajwe nk’uzataramira imbaga y’abafana NFL mu gitaramo gitegerejwe na benshi ku isi cya ‘Super Bowl Halftime Show 2026’

Iki gitaramo kizabera kuri Levi’s Stadium, i Santa Clara muri California, ku itariki ya 8 Gashyantare 2026, ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma wa shampiyona ya NFL (National Football League).

Bad Bunny, ubusanzwe witwa Benito Antonio Martínez Ocasio, azaba akoze amateka nk’umwe muri bake mu bahanzi bakoresha Icyesipanyolo bageze kuri iyi ntera.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zatumye izina rye rimenyekana ku isi hose nka: MIA (yakoranye na Drake), Me Porto Bonito na Dákiti

Kugeza ubu, amaze kwegukana ibihembo bitatu bya Grammy, aho yahatanye inshuro zigera kuri 10, ibyo bikamugira umwe mu bahanzi bakomeye kurusha abandi mu muziki w’iki gihe.

Bad Bunny agiye kuza gusimbura Kendrick Lamar, wagaragaye mu gitaramo cya Super Bowl cya 2025, cyari cyarebwe n’abantu basaga miliyoni 130 ku isi hose.

Iki gitaramo kizategurwa na Roc Nation, isosiyete ya Jay-Z, ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, mu bufatanye na NFL. Roc Nation imaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo binogeye ijisho n’umutima, byubatse amateka atazasibangana.

Ni icyizere ko Super Bowl 2026 Halftime Show izaba ari imwe mu ndirimbo nyamukuru z’umwaka mu bijyanye n’imyidagaduro, umuco, ndetse no kwerekana impinduka ziri mu muziki ku isi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads