OIP-1.jpg

Nyaruguru: Abarezi basabwe kwimakaza ‘Ndi Umunyarwanda’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanshyaka Emmanuel yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kwigisha indangagaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubugaheranwa.

Ibi byagarutsweho kuwa 28/10/2025 mu nama y’ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa bimwe mu biteganijwe mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa, Ni inama yabereye kuri Regina Pacis Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku nsanganyamatsiko igira iti: “”Twimakaze ubumwe n’Ubudaheranwa”

Atangiza icyo kiganiro ,Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel yagize ati: “Ibiganza byanduye bitanga umwanda, ariko ibiganza byiza bitanga ibitunganye. Tugomba gutungana mu mitekerereze, imikorere n’inshingano.”

Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

Meya Dr. Murwanashyaka yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guharanira indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kurerera u Rwanda ruzira ivangura, kugaragaza ibikibangamiye ubunyarwanda no guharanira kubaka imibereho mishya y’abari mu mashuri.

Yabasabye kandi kuba “Abanyarwanda bazima, abayobozi bazima, no kuba urufunguzo rwo kubaka u Rwanda no gukomeza kuba inkingi y’ubumwe n’ubudaheranwa.”

Mu kiganiro Pasteur Kabalisa Anicet yatanze, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuba abaswa mu kibi no kuba abahanga mu kiza batera ikirenge mu cy’inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Yabasabye kwitoza ubwenge bwo kuvuga ibyo babona ariko bifite inyungu rusange, kubaka ibiteye ubwuzu no kungurana ibitekerezo ku karubanda, gutoza abanyeshuri gukemura ibibazo mu buryo budahutaza no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane.

Pasteur Kabalisa Anicet

Nyuma y’ibiganiro, abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje kwimakaza Ndi Umunyarwanda, kuba inkingi z’ubumwe n’ubudaheranwa no kuba abayobozi w’uburezi bubereye u Rwanda.

Ibi biganiro byahawe abayobozi b’ibigo by’amashuri 120, aho ubutumwa bagenewe basabwe kubugeza ku barimu 3505 n’abanyeshuri 109,651 bo muri aka karere ka Nyaruguru.

Umwanditsi: Umutesi Josiane

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads