OIP-1.jpg

Nyagatare-Rwimiyaga: Abaturage baratabariza abana bo ku muhanda

Abatuye n’abagenda mu karere ka Nyagatare by’umwihariko mu mujyi wa Rwimiyaga baravuga ko hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana b’abahungu bari mu kigero k’imyaka 10–14 birirwa bazerera ku muhanda.

Bavuga ko ubuzima aba bana babayemo bubahangayikishije, bityo bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zabasubiza mu miryango no mu mashuri aho kuba mu muhanda kuko igisubizo atari uguhora babafunga.

Buhoro Aline wo mu isantere ya Rwimiyaga yagize ati: “Nibyo usanga bambura abantu mu isoko, ariko aho kubohereza mu magereza, ubuyobozi bwakarebye ukuntu bwabasubiza mu bigo byigisha imyuga cyangwa bakajyanwa mu mashuri kugira ngo babone ejo heza.”

Byukusenge Tine, undi muturage, ashimangira ko no gukurikirana ababyeyi ari ingenzi kuko akenshi ari bo batuma abana birukira mu muhanda.

Ati: “Ubuyobozi nibwo bufite ubushobozi bwo kumenya icyatumye aba bana bajya kuba mu buzima bwo mu muhanda. Bwakwegera imiryango yabo, bukabafasha kugaruka mu buzima bwiza.’’

Murekatete akomeza avuga ko mu gihe ubuyobozi butagize icyo bukora, ibikorwa aba bana bakora bizakomeza kugira ingaruka mbi ku baturage.

Ati: “Ibi bizakomeza guteza umutekano muke, usange abana bakomeje kugendana igihunga bihisha inzego z’umutekano usange baburiwe irengero kandi aribo Rwanda rw’ejo.”

Iyo uganiriye n’abana bo bavuga ko kujya mu muhanda babiterwa n’ibibazo by’ubukene, amakimbirane no kutitabwaho n’imiryango yabo.

Masudi, umwe muri bo, yagize ati: “Mu rugo bahora barwana, papa ni umufundi ariko ntacyo byafashaga mu rugo ahubwo yazaga yasinze, rimwe twaba twaburaye tutatetse akabaza ibiryo bityo intambara ikaba iravutse, birangira nge n’abarumuna bange babiri twisanze aha hantu mu muhanda.”

Masudi kandi akomeza asaba ubuyobozi kwita mu gukemura amakimbirane aho bavuka. “kuko ariyo intandaro y’ubu buzima bwo mu muhanda” kuko babashakiye amashuri cyangwa ibindi bakora nabo bakiteze imbere aho guhora babafunga.

Naho undi mwana uzwi nka Kongwe ku muhanda wa za Rwimiyaga avuga ko agiye kuhamara amezi abiri n’igice.

Ati: “Mbona ibyo kurya ari uko niriwe muri gare nkatwaza abagenzi imizigo. Iyo numva nshonje, nisunga abakora muri resitora nkabasa bakampa ariko iyo ntabibonye bituma mbiba.”

Murekatete Juliet, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, yabwiye ICK News ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda kigaragara mu masantere atandukanye nabo bakizi, ariko hari gahunda zashyizweho zigamije kugikemura burundu.

Ati: “Hari ubukangurambaga tumaze iminsi dukora kandi bugikomeje tubufatanyije na NCDA hamwe na Save the Children, kugira ngo dukure abana bose ku mihanda ariko dufatanije cyane cyane n’ababyeyi.’’

Murekatete Juliet, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare

Yakomeje avuga ko binyuze mu biganiro ku ma radiyo, inteko z’abaturage, umugoroba w’umuryango ndetse n’ahandi, bakomeje gukumira abana bajya mu masoko, mu mihanda, ndetse n’abiga bataha bagafashwa kugezwa murugo mu gihe bavuye ku mashuri bakabahuza n’imiryango yabo kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye ntagere murugo.

Yagize ati: “Si mu biganiro n’imiryango yabo gusa, habaho kuganira n’abana ubwabo bari kumwe n’abafashamyumvire tugamije kuvumbura ibibazo bafite bituma baba ku muhanda nyuma tukabahuza n’imiryango, bagasubizwa mu ishuri ndetse bakigishwa imyuga itandukanye.”

Nubwo nta mubare nyakuri w’abana bo ku muhanda baba muri Nyagatare, u Rwanda rufite gahunda ya “Zero Out-of-School” yatangijwe mu 2021, igamije ko buri mwana wese w’Umunyarwanda agira uburenganzira bwo kwiga no kurererwa mu muryango.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads