OIP-1.jpg

“Ntabwo ari mwe bashakashatsi b’amabuye y’agaciro ari mu gihugu”- Guverineri Kayitesi abwira abaturage

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice yibukije abaturage ko badafite inshingano zo gushakisha ahari amabuye y’agaciro no kuyacukuru mu buryo budakurikije amategeko.

Ibi yabigarutse ubwo hakorwaga umuganda ngaruka kwezi ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, wari ugamije gusubiranya ibyangijwe n’abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu gishanga cya Gikoro mu karere ka Kamonyi.

Ni imuganda kandi witabiriwe na bamwe mu badepite bari mu ruzinduko rw’akazi muri aka karere, inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’akarere, ndetse n’abaturage bo mu mirenge ya Karama, Kayenzi, Rukoma na Ngamba.

Abadepite n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage bo muri Kamonyi mu muganda

Iki gikorwa cyabaye igisubizo ku kibazo kimaze iminsi gihangayikishije ubuyobozi n’abaturage, aho bamwe mu bantu bagiye binjira mu gishanga cya Gikoro bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikangiza iki gishanga ku buryo bukomeye ndetse bikanateza impungenge ku mutekano n’imibereho myiza y’abahaturiye.

Bamwe mu baturage baturiye iki gishanga bavuga ko mbere yuko cyangirizwa, iki gishanga cyeragamo ibintu byinshi ariko ubu kikaba cyarangijwe n’abahebyi ku buryo guhera mu kwezi kwa kabiri nta muntu washoboraga kugikandagiramo. Bavuga ko cyarigabijwe n’abahebyi bafite imbwa, imihoro n’ibindi birwanisho ku buryo bagicukuye bakagihindura imbuga.

Uwitwa Bamurange Jeanne utuye mu murenge wa Rukoma yagize ati: “Iki gishanga mbere cyareraga rwose, ariko mu kwezi kwa Gashyantare kigabijwe n’abitwa abahebyi ngo bacukuragamo amabuye y’agaciro baragitaganyura, imyaka yose barayirandura ku buryo ntakintu wabonamo.”

Nyirabagwaneza Yuliya nawe yagize ati: “baratangiye barakora, igishanga bagihera epfo bazamuka, ukabona abo bantu ntawe ubavuga, tukajya twibaza impamvu ntacyo ubuyobozi bubikoraho, kandi iki gishanga cyareraga cyane, none ubu imyaka barayirandaguye ibintu byose barabyangiza.”

Yongeyeho ati: “Twarahombye biteye ubwoba, turifuza ko twafashwa tukongera kubona imirima yacu yewe ababikoze banaboneka bakaturiha imyaka yacu yangijwe”.

Mu ijambo rye, Guverineri Kayitesi Alice yashimye abaturage bitabiriye umuganda, anabibutsa ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, ariko ko ntawe ufite inshingano zo gushakisha ahari amabuye y’agaciro.

Ati: “Ndongera kwibutsa ko atari inshingano z’abaturage gushakisha aho amabuye y’agaciro ari, nta nubwo mushinzwe gutanga impushya. Hari inzego zibifitiye ububasha, kandi n’iyo ayo mabuye yaba ahari, agomba gucukurwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Abaturage babwiwe ko ntanshingano bafite zo gushakisha ahari amabuye yagaciro

Yakomeje yizeza ko ubuyobozi buzaba hafi abaturage kugeza igihe igishanga cyongeye gusubirana, imirima yo guhingamo ikongera ikaboneka ariko kandi, ari na ko bakomeza gukurikirana abagize uruhare mu iyangirika ry’iki gishanga kugirango bahanwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Twizere Desire yasabye abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, no kudahishira abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

“Turasaba abaturage kudahishira ikibi. Umutekano ni inshingano yacu twese, kandi gutanga amakuru ku gihe ni kimwe mu bifasha gukumira ibibazo mbere y’uko bikura.”

Iki gikorwa cy’umuganda cyagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage.

Abitabiriye umuganda banatangaje ko bungutse ubumenyi ku ngaruka z’ubucukuzi butemewe n’uburyo bwo kuburwanya.

Igishanga cya Gikoro gifite ubuso bwa Hegitare 80, kikaba gihuriweho n’imirenge ine yo muri aka karere, ariyo Karama, Ngamba, Rukoma na Kayenzi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads