Umwepikopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasabye abagororwa bakiboshywe n’ubwoba gusaba Roho Mutagatifu kubafasha kubohoka.
Musenyeri Ntagungira yavuze ibi kuri iki Cyumweru, ubwo yari ayoboye Igitambo cya Misa y’Umunsi mukuru wa Pentekositi, Misa yabereye mu Igororero rya Huye.

Muri iyi Misa, Musenyeri Ntagungira yagaragaje ko hakiri bamwe mu bagororwa bagifite ubwoba bitewe n’ibyo bakoze hanze, gusa abashishikariza ko bakwiye gusaba Roho Mutagatifu akabafasha kubohoka.
Ati “Ese ufite ubwoba bw’iki? Ufite ubwoba bwa nde? Nimusabe Roho Mutagatifu kubakomeza, mugire umutima wo kwizera, wumve ko uwo wahemukiye atazakugirira nabi ufunguwe, niyo mpamvu mbasaba kubohoka mukisunga Roho Mutagatifu kugira ngo byose bihinduke bishya.”
Musenyeri Ntagungira kandi akomeza asaba aba bagororwa guhindura imyumvire kuko akenshi ariyo ituma bakomeza gutakaza ukwemera kwabo, bityo bagahora mu bwigunge bitewe n’ubuzima banyuzemo.
Ati “Ni musabe Roho ahindure imyimvure yanyu, muzabona ko abo mwitaga abanzi banyu ari abavandimwe ndetse biteguye kugufasha mu buryo bwose bushoboka burimo ubwigenge n’ubwisanzure bwuzuye.”
Mu rwego rwo komeza imitima yabo kandi, ashishikariza abafite imitima ikomeye no kwizera gusabira bagenzi babo na Kiliziya kugira ngo Roho akomeze kubaba hafi no mubihe bigoye.
Ati “Dusabire Kiliziya y’Imana kugira ngo ihore iteze amatwi Roho Mutagatifu, abayobozi bayo mu nzego zose ndetse n’abakristu kugira ngo anyuze Kiliziya mu bihe by’inzitane bibangamira iyogezabutumwa maze n’abatabasha kumva ivanjiri biborohereze.”

Muri iki gitambo cya Misa, abagororwa 14 babyiteguye neza, bahawe isakaramentu ry’ugukomeza n’irya batisimu.
Kugeza ubu, Igororero rya Huye, riri ahitwa ku Karubanda, rigororerwamo abasaga ibihumbi 11,000. Muri bo, abakristu Gatolika ni ibihumbi 5,311.













