OIP-1.jpg

Nigeria yirukanye Abashinwa 50 bashinjwa ubujura bwo kuri murandasi

Guverinoma ya Nigeria yirukanye abanyamahanga benshi barimo n’Abashinwa 50, mu gikorwa gikomeye cyo guhashya imwe mu miryango minini y’ubujura bukorerwa kuri murandasi iyoborwa n’abanyamahanga, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ubujura cyabitangaje.

Iki kigo cyavuze ko umubare w’abanyamahanga bamaze gusubizwa iwabo nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha ugera kuri 102. Cyongeyeho ko bahamijwe ibyaha byo gukoresha ikoranabuhanga mu iterabwoba no kwambura abantu kuri murandasi.

Abo kandi bari mu banyamahanga 192 bafatiwe mu gikorwa cyo guhiga abakekwaho ibyaha byakorewe kuri murandasi i Lagos ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nigeria ni igihugu cyabaye rurangiranwa mu bujura bwo kuri murandasi n’uburiganya buciye ku binyoma bishingiye ku rukundo, ibizwi nka ‘romance scamming’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ikigo gishinzwe gukumira ubugizi bwa nabi bukorerwa kuri murandasi (EFCC) cyatangaje ko ibyaha by’ubugizi bwa nabi bwifashisha ikoranabuhanga byari mu byambere byakozwe muri Nigeria umwaka ushize.

Mu myaka ya vuba, EFCC yabashije kumena no gufunga aho abajura bato bo kuri ‘internet’, bazwi muri icyo gihugu nka “Yahoo Boys”, bigiraga ubumenyi bwo kwiba abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari kandi n’ibirego byinshi by’uburiganya biregwa abanya-Nigeria baba mu mahanga – bimwe na bimwe muri byo byanakozweho iperereza n’ibiro by’iperereza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI).

Ku wa Kane, EFCC yashyize ku rubuga rwa X amafoto agaragaza imirongo miremire y’abanyamahanga bambaye udufukamunwa, bari ku kibuga cy’indege bafite n’imizigo yabo.

EFCC yatangaje ko mu minsi iri imbere hitezwe n’abandi bazirukanwa mu gihugu.

Mu banyamahanga 192 bafatiwe muri icyo gikorwa, 148 bari Abashinwa.

Ni ubwa kabiri hakozwe umukwabu wo gufata abanyamahanga bakekwaho kugira uruhare mu byaha by’ifashisha ikoranabuhanga guhera umwaka ushize.

Hafi Abashiinwa 800 n’abanya-Filipino 40 barafashwe bashinjwa ibyo byaha mu mwaka ushize. Ni igikorwa cyabayemo ubufatanye bwa Nigeria n’ibihugu by’amahanga.

EFCC ivuga ko ubwiyongere bw’ubwo bujura muri Nigeria buterwa n’ubushomeri, gushaka ubukire bwihuse ku bakiri bato, kimwe n’amategeko ajegajega.

Mu mwaka uheze, Meta ifite urubuga nkoranyambaga rwa Instagram yasibye ama konte menshi muri Nigeria y’abantu barimo bagerageza gutega imitego abantu kuri internet.

Aba bagizi ba nabi bakunze kwiyitirira abakobwa bato ku mbuga nkoranyambaga bashaka urukundo, bagasaba abo bashaka kwiba ngo babohereze amafato y’ubwambure, bamara kuyabona bagatangira kubaka amafaranga babakangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwabo hanze.

Iyi sosiyete yanatangaje ko yasibye kandi amatsinda 5,700 kuri Facebook, aho aba bagizi ba nabi bigishirizagamo uburyo bwo kwiba abantu kuri internet.

Icyakora inzobere n’inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu zagiye zibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga gukomeza kuba maso no kwitonda kubera ibyago byo kwibirwa kuri internet byarimo byiyongera.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads