Amakuru dukesha Associated Press, aravuga ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wishe abantu 60 mu gitero wakoreye Darul Jamal mu Karere ka Bama, gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria
Ibi kandi byanemejwe na Guverineri wa Leta ya Borno, Babagana Zulum, nyuma yo gusura aka gace aho yavuze ko abapfuye barenga imibare yatangajwe.
Yagize ati: “Turihanganishije abaturage kandi twabasabye kudasiga ingo zabo kuko twamaze gutegura uburyo bwo kongera umutekano ndetse no kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ingenzi by’ubuzima babuze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bama, Modu Gujja, we yatangaje ko ibindi byangiritse birimo amazu arenga icumi yatwitswe naho abarenga 100 bo bakaba bahunze.
Akarere ka Bama kaherukagamo ubugizi bwa nabi bukozwe na Boko Haram mu myaka icumi ishize. Bitewe n’ubwo bugizi bwa nabi abaturage benshi bari barahunze aka gace.
Gusa nyuma y’ibikorwa by’ingabo bigamije kugarura amahoro muri aka gace, byatumye ituze rigaruka bityo impunzi zitangira gusubizwa aho zari zituye. aho Darul Jamal yatujwemo abaturage muri Nyakanga 2025.
Boko Haram, ni umutwe w’intagondwa zikomoka muri Nigeria, watangiye ibikorwa byawo mu 2009 mu rwego rwo gushaka gushyiraho impinduramatwara, ibyatumye iyi ntambara ikwira no mu bihugu bituranye na n’iki gihugu birimo Niger.
Mu 2021, nyuma y’urupfu rwa Abubakar Shekau wari umuyobozi wawo w’igihe kirekire, Boko Haram wagabanyijemo amatsinda abiri.
Itsinda rimwe rifashwa n’Intara ya Leta ya Kisilamu (Islamic State) rizwi nka Islamic State West Africa Province (ISWAP), rikaba rizwi cyane mu kwibasira ibirindiro by’ingabo.
Irindi tsinda, Jama’atu Ahlis Sunna Lidda’awat wal-Jihad (JAS), ryibanda cyane ku bitero bigamije kwica abasivili, ubujura no ku gushimuta abantu rigasaba ingurane.
Kugeza ubu, uyu mutwe umaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 35 no kwimura abandi barenga miliyoni 2, nk’uko Loni ibivuga.













