OIP-1.jpg

Nigeria: Umubare w’abahitanwe n’umwuzure warenze 200

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko umubare w’abapfuye nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye umujyi wa Mokwa mu cyumweru gishize wiyongereye urenga 200.

Abandi bantu bagera kuri 500 baracyaburiwe irengero muri uwo mujyi wo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Niger, icyakora ibikorwa byo kubashakisha biracyakomeje.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Mokwa, Musa Kimboku, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibikorwa byo gutabara byahagaritswe kuko ubuyobozi butacyizeye ko hari uwaba akiri muzima.

Uyu mwuzure bivugwa ko ari wo ukaze kurusha indi mu myaka 60 ishize muri ako gace, yibasiye imijyi ya Tiffin Maza na Anguwan Hausawa nyuma y’imvura nyinshi yaguye.

Umuyobozi w’akarere ka Mokwa, Muhammadu Aliyu, yavuze ko ubuyobozi buzatangira vuba gushakisha imibiri yatabwe n’isayo mu rwego rwo kwirinda indwara muri ako gace.

Abaturage bo muri ako gace barokotse iki cyiza babwiye BBC ibyababayeho ndetse n’uburyo babonye amazu yabo n’abagize imiryango yabo bitwarwa n’amazi.

Umugabo witwa Adamu Yusuf yaburiye umugore we n’umwana wabo wari ukivuka muri iyi nsanganya.

Ati: “Nabonaga ntacyo nshoboye gukora ubwo amazi yajyanaga umuryango wanjye. Nge narokotse kubera nashoboye koga.”

Undi muturage witwa Saliu Sulaiman, yavuze ko umwuzure wamusize iheruheru nta nzu afite kandi unangiza imutungo yakuye mu buhinzi.

Yagize ati: “Natakaje nibura amadolari 1,500 kubera umwuzure. Ni amafaranga nari nakuye mu kugurisha umusaruro wanjye w’ubuhinzi umunsi wabanjirije umwuzure. Natekereje gusubira mu cyumba kuyafata, ariko imbaraga z’amazi zintera ubwoba.”

Kuri iki Cyumweru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Ibiza (NEMA) cyavuze ko cyatangiye gutanga ubutabazi ku bantu bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Iki kigo kandi cyatangarije mu butumwa cyashyize kuri Facebook ko imihanda n’ibiraro nabyo byangijwe n’imyuzure, ibyagize ingaruka zikomeye ku bwikorezi n’ubukungu bw’ako karere.

Ikigo gitabara imbabare (Nigerian Red Cross) cyashyize ahagaragara itangazo ku wa Gatanu kivuga ko imyuzure yateje “igihombo gikomeye cy’abantu bapfuye ndetse n’agahinda gakabije”.

Imyuzure ntabwo ari ibintu bidasanzwe mu gihe cy’imvura muri Nigeria, gihera muri Mata kugeza mu Ukwakira.

Mu mwaka wa 2024, iki gihugu cyahuye n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye, abantu benshi barapfuye icyo gihe ndetse abandi basigara ntaho kwikinga bafite.

Habaye kandi imyuzure ikaze mu mwaka wa 2022, aho abantu barenga 600 bapfuye, abandi miliyoni 1.3 bahungabanywa nicyo kiza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads