OIP-1.jpg

Icyakomye mu nkokora imitsindire y’abanyeshuri bo muri Muhanga

Amanota y’Ibizamini bya Leta aherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Iguhugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) agaragaza ko akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 22 n’amanota 52.4% mu mashuri abanza, ku mwanya 21 mu cyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye no ku mwanya wa 18 mu bizami bisoza amashuri y’isumbuye.

Mu by’ukuri, imibare yo mu myaka yashize igaragaza ko kuza mu myanya y’inyuma atari ko byahoze, kuko nko mu 2023-2024, Muhanga yari yaje ku mwanya wa 9 mu bizami bisoza amashuri abanza mu gihugu hose.

Iyo urebye ku rutonde rw’imitsindishirize mu bizamini bya Leta usanga ibigo byo muri aka karere bikunze kuza mu myanya y’imbere birimo Ahazaza Independent School na Ecole Saint Andre Gitarama. Icyakora, muri uyu mwaka aya mashuri yayo yasubiye inyuma.

Mu gushaka kumenya impamvu iri inyuma y’uku gusubira inyuma, umunyamakuru wa ICK News yaganiriye na bamwe mu bayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bagaragaza icyo batekereza ku musaruro w’uyu mwaka.

Umuyobozi w’ishuri Ahazaza Independent School, Hamenyimana Francois, avuga ko nubwo Akarere ka Muhanga kaje mu myanya y’inyuma, ariko ishuri abereye umuyobozi ryari ryakoze neza ndetse ko rinihariye bityo ko abantu badakwiye kurigereranya n’andi.

Ati “Akarere ntabwo gashobora kuzamurwa n’ishuri rimwe ariko ndebye uko twakoze sinavugako twasubiye inyuma kuko abana bacu n’ubundi bagerageje gukora neza. Ishuri ryacu ririhariye, abantu ntibakwiye kurigereranya n’ayandi kuko dukora porogaramu 2 arizo ‘system ya Cambridge na National examinations.”

Icyakora Hamenyimana avuga ko kugira ngo umusaruro uzamuke bikwiye ko ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi bakwiye gukorera hamwe mu kuzamura ubushobozi bw’abana.

Ati “Ni ugukurikirana buri munyeshuri kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma ureba ko yiga uko bikwiriye.”

Hamenyimana akomeza asaba ubuyobozi bw’akarere gutegura amahugurwa y’abahagarariye amashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo intego yo gutsindisha bayigire bose, ndetse habeho no kungurana ibitekerezo ku ngamba nshya zagakwiye gufatwa.

Umwe mu barimu bakorera kuri G.S Gitarama, utashatse ko amazina ye atangazwa atunga agatoki bamwe mu babyeyi bagaragaza uruhare ruto mu myigire y’abanyeshuri, ibyo afata nk’intandaro y’umusaruro muke w’abanyeshuri mu Karere ka Muhanga.

Ati “Usanga ababyeyi benshi bo mu cyaro batarumva uruhare rwabo mu kwigisha abo babyaye, ugasanga barasiba inama batumiwemo n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, ku buryo usanga hari nk’ikigo cy’abanyeshuri 300 ariko ukabona hitabiriye nk’ababyeyi 90 gusa.”

Uyu mwarimu yongeraho ko kandi ababyeyi bafite inshingano yo gusura abana babo ku mashuri bigaho kuko bituma bumva bashyigikiwe.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mwarimu avuga ko n’abarimu atari shyashya kuko hari bamwe barangwa n’imyitwarire idahwitse nk’ubusinzi, gusiba akazi ku buryo abana bigisha nta gitangaza kuba batsindwa mu bizamini bya Leta.

Umunyeshuri, witwa Hakizimana Erick w’imyaka 14 wakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza avuga ko bize neza ndetse bagakora uko bashoboye ngo batsinde, ariko bikanga ntibibagendekere nk’uko babyifuzaga.

Ati: “Aho niga kuri GS Nyabisindu,nubwo uyu mwaka utatugendekeye neza ibyashobokaga byose ngo dutsinde  byari byakozwe”

Uyu mwana akomeza avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga muri uyu mwaka w’amashuri, bagakurikira amasomo yose abarimu babigisha.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Mugabo Gilbert Visi Meya ushinzwe imibereho myiza avuga ko impamvu y’umusaruro muke mu mitsindire itazwi gusa ko hari inama yaguye yiga ku burezi bari gutegura ku buryo izafatirwamo ingamba zo gukurikizwa n’abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi n’inzego zibanze mu rwego rwo kuzamura imitsindire muri aka karere.

Kugeza ubu igihe iyo nama izabera ntikiratangazwa.

Si Muhanga gusa

Ikibazo cy’imitsindire iri hasi ntikiri gusa muri Muhanga kuko cyagaragaye no mu tundi turere twinshi two mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi byanatumye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice abigarukaho mu nama yiga ku burezi ku rwego rw’iyi ntara yabaye tariki ya 29 Kanama 2025.

Guverineri Kayitesi yavuze ko n’ubwo mu bizamini bya Leta batageze ku ntsinzi nk’uko byifuzwaga, ariko bishimira intambwe imaze guterwa ugereranyije n’ibyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyabagaragarije.

Yongeyeho ko hakiri urugendo rurerure rwo gukurikirana mu imyigire y’abanyeshuri, kumenya ibibazo bibangamira ireme ry’uburezi no gufata ingamba zihamye zo kubikemura.

Ibi nibyo yashingiyeho abwira abayobozi b’inzego z’uburezi n’abandi batandukanye barimo ubuyobozi bw’intara, abayobozi b’uturere, abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, inzego z’umutekano ku rwego rw’uturere n’imirenge, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bafasha mu rwego rw’uburezi ko kugera ku burezi bufite ireme bisaba gukurikirana abana mu buryo buhoraho, hadategerejwe kubareba ku munsi w’ikizamini nyir’izina.

Yagize ati “Igihe umwana adakurikiranwe neza bimutera gutsindwa kuko hari byinshi biba byamucitse, ariko iyo akurikiranwe neza ntacyamubuza gutsinda.”

Uretse ibyo, yasabye inzego zose zitabiriye iyo nama gushyira mu bikorwa ibyemezo byayifatiwemo kugira ngo ireme ry’uburezi ritezwe imbere muri iyo ntara k’uburyo bufatika.

Nk’uko amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri 2024-2025 abigaragaza, mu Ntara y’Amajyepfo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bangana na 48,873 mu mashuri abanza, aho abatsinze ari 33,757 bangana na 69.1%, mu gihe abatsinzwe ari 15,116 bangana na 30.9%.

Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), abakoze ibizamini bose ni 37,148; muri bo abatsinze ni 22,097 bangana na 59.48%, naho abatsinzwe ni 15,051 bangana 40.52%.

Dore uko uturere two mu urutonde rugaragaza uko uturere twatsinze mu bizamini bisoza amashuri y’isimbuye ruhagaze.

Umwanditsi: Sifa Falka

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads