White House yashyize ahagaragara umushinga ugizwe n’ingingo 20, ivuga ko ushobora guhagarika ako kanya intambara ya Israel muri Gaza, imaze kwica Abanya-Palestine barenga 66,000 no gusenya agace ka Gaza mu buryo bukabije.
Iyi gahunda niramuka yemewe n’impande zombi, intambara izahita ihagarara ako kanya, imbohe zose ziri muri Gaza (abazima n’abapfuye) zizagarurwa mu masaha 72, kandi imfungwa za Palestine zirekurwe.
Agace ka Gaza kazayoborwa by’agateganyo n’ubuyobozi bw’Abanya-Palestine budafite aho buhuriye na Hamas, kandi Israel ntizemererwa kwiyomekaho Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeye umugambi watanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Ariko, umwe mu bayobozi ba Hamas, Mahmoud Mardawi, yabwiye Al Jazeera ko iri tsinda ritarabona ku mugaragaro inyandiko y’umugambi w’amahoro kuri Gaza.
Gahunda ya Perezida Trump yo guhagarika intambara ya Israel muri Gaza igizwe n’ingingo 20
Gaza izahinduka akarere katarangwamo iterabwoba kandi katazateza ikibazo ku baturanyi bayo.
Gaza izongera yubakwe hagamijwe inyungu z’abaturage ba Gaza, bababajwe n’intambara igihe kinini.
Impande zombi niziramuka zemeye uyu mugambi, intambara izahita ihagarara ako kanya. Ingabo za Israel zihave bigendeye ku murongo wumvikanyweho kugira ngo hategurwe uburyo imbohe zirekurwa. Muri icyo gihe, ibikorwa byose bya gisirikare, birimo n’ibitero by’indege, bizahagarikwa, kandi umurongo w’intambara uzahagarara kugeza ibisabwa byose byujujwe kugira ngo ingabo zivanweyo buhoro buhoro.
Mu masaha 72 uhereye igihe Israel yemeye ku mugaragaro aya masezerano, imbohe zose, abazima n’abapfuye, bazasubizwa.
Imbohe zose nizimara kurekurwa, Israel izarekura imfungwa 250 zakatiwe burundu, hiyongereyeho Abanya Gaza 1,700 bafunzwe nyuma ya tariki ya 7 Ukwakira 2023, barimo abagore n’abana bose bafunzwe muri urwo rwego. Kuri buri mbohe ya Israel yarekuwe, Israel izajya irekura imbohe zapfuye 15 zabanya Gaza bari basigaye.
Abagize Hamas bemeye kubana mu mahoro no gutanga intwaro zabo bazahabwa imbabazi. Abifuza kuva muri Gaza bazahabwa inzira itekanye yo kugana ibindi bihugu.
Amasezerano namara kwemerwa, ubutabazi bwuzuye buzoherezwa ako kanya muri Gaza, burimo gusana ibikorwa remezo, amavuriro, inganda z’imigati, no gukuraho amatongo.
Ikwirakwizwa ry’imfashanyo rizakomeza nta nkomyi binyuze muri Loni, Umuryango wa Red Crescent, n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga. Umupaka wa Rafah uzafungurwa mu byerecyezo byombi mu buryo bwumvikanyweho.
Gaza izayoborwa by’agateganyo n’akanama k’Abanya-Palestine b’inzobere batagamije politiki, kagenzurwa n’akanama gashya mpuzamahanga kitwa “Inama y’Amahoro,” kayobowe na Perezida Trump hamwe n’abandi bayobozi b’isi.
Hazashyirwaho gahunda y’iterambere ry’ubukungu ya Trump hamwe n’inzobere zafashije kubaka imijyi igezweho yo mu burasirazuba bwo hagati, ihuze ibitekerezo by’ishoramari n’inzego z’umutekano n’imiyoborere.
Hazashyirwaho akarere kihariye k’ubukungu kazagira imisoro n’amahoro yihariye, bizaganirwaho n’ibihugu bizagirana ubufatanye muri uwo mugambi.
Nta muntu n’umwe uzahatirwa kuva muri Gaza, kandi abifuza kugenda bazahabwa uburenganzira bwo kugaruka. “Tuzashishikariza abantu kuhaguma no kubaha amahirwe yo kubaka Gaza irushijeho kuba nziza.”
Hamas n’andi mashyaka bemeye kutagira uruhare mu miyoborere ya Gaza. Ibikorwa byose bya gisirikare n’iby’iterabwoba bizasenywa kandi ntibizongera kubakwa. Gukurwaho kw’intwaro kuzagenzurwa n’abigenga, kandi hazashyirwaho gahunda mpuzamahanga izafasha kugura no gukuraho intwaro zisigaye- bizaterwa inkunga n’amahanga.
Ibihugu byo mu karere bizatanga garanti y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, kugira ngo Gaza nshya itazabangamira abaturanyi bayo cyangwa abaturage bayo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakorana n’ibihugu by’Abarabu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kohereza Ingabo Mpuzamahanga zishinzwe kugarura ituze (ISF) muri Gaza. Izo ngabo za ISF zizatoza polisi ya Palestine, zicungire umutekano imipaka, zihagarike ubucuruzi bw’intwaro mu buryo butemewe, kandi zikorane n’u Burayi n’igihugu cya Misiri.
Israel ntizafata Gaza ngo iyigire akarere kayo cyangwa se ngo iyiyomekeho. Ingabo za Israel (IDF) zizagenda zivanwaho buhoro buhoro uko Ingabo Mpuzamahanga zishinzwe kugarura ituze (ISF) zizajya zifata ubuyobozi, hasigare gusa umurongo w’agateganyo w’umutekano kugeza igihe Gaza izaba yarambuwe intwaro burundu kandi ifite umutekano usesuye.
Mu gihe Hamas yatinda cyangwa ikanga uyu mugambi, ibikorwa byo gusana no gutanga ubutabazi bizakomeza mu bice bitarimo iterabwoba bigenzurwa na ISF.
Hazashyirwaho inzira y’ibiganiro hagamijwe guteza imbere ubworoherane no kubana mu mahoro hagati y’Abanyapalestine n’Abanya-Israel.
Mugihe Gaza izaba imaze guhagarara neza kandi ivugurura rya Palesitine ryaragezweho, hashobora kuzavuka inzira yizewe iganisha ku kwishyira ukizana kwa Palesitine no guhinduka Leta.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafasha mu biganiro hagati ya Israel n’Abanya-Palestine kugira ngo bagere ku masezerano y’imiyoborere agamije kubana mu mahoro.













