Ejo hashize, i Ngoma muri Paruwasi ya Zaza, hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’urubyiruko rwa Diyosezi ya Kibungo. Ni igikorwa kigamije gufasha abakiri bato kwimakaza indangagaciro zibaganisha ku kw’ikwigirira icyizere no gutegura ejo hazaza heza.
Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko 500, ryabimburiwe n’gitambo cya Misa yatuwe na Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney wa Diyosezi ya Kibungo, wasabye urubyiruko kugira urukundo rufite intego no gukora amahitamo meza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Visi Meya Mapambano Nyiridandi Cyriaque, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Ngoma nawe wari witabiriye uyu muhango, yunze murya Musenyeri asaba abakiri bato kugira intego no guharanira kuba indashyikirwa.

Ati: “Urubyiruko rukwiye kugira intego, n’ umurongo ngenderwaho ubarinda gutwarwa n’ibishuko. Iyo ufite intego, ushyira imbere umurimo, ukirinda ingeso mbi, icyo gihe uba ufite icyerekezo kandi uba ugirira akamaro igihugu cyawe.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Ako karere buzakomeza gushyigikira urubyiruko binyuze mu mahirwe y’ishoramari, uburezi n’imishinga y’iterambere, kugira ngo rukomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Abitabiriye iri huriro baganira na ICK News bagarutse ku nyigisho bahawe bahamya ko zizabafasha kwirinda ingeso mbi no guharanira kwiteza imbere.

Uwase Liliane wo mu murenge wa Rukira, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye, yagize ati: “Izi nyigisho zinyibukije ko kugira intego ari bwo buryo bwonyine bwo gutsinda mu buzima. By’umwihariko twasabitswe n’ibishuko byinshi, ariko ubu natangiye kubona ko igihe cyose umuntu yitwaye neza, agashyira imbere umurimo, nta kintu kimunanira.”
Naho Mugisha Eric, ukomoka mu Murenge wa Sake, yagize ati: “Nk’umusore wifuza kugira ejo heza, ndashimira abayobozi batwibutsa ibi byose. Ibi biganiro bizamfasha kurushaho gushyira imbaraga mu masomo no kwirinda ibishuko byo mu muhanda.”
Ihuriro ry’urubyiruko rya Diyosezi ya Kibungo rizamara iminsi itatu ubwo ni ukuva tariki ya 22 Kanama kugeza kuya 25, 2025. Rikazibanda ku nyigisho z’imibanire myiza, ubuzima buzira umuze, indangagaciro z’urukundo n’ubumwe, ndetse no guhindura imyumvire hagamijwe kubaka urubyiruko rufite intego n’icyerekezo kizima.
Umwanditsi: Uwimana Damien Hodari













