OIP-1.jpg

Namibia: Ingabo zoherejwe guhangana n’umuriro wibasiye parike y’igihugu

Guverinoma ya Namibia yatangaje ko yohereje abasirikare babarirwa mu magana hamwe n’indege za kajugujugu mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro imaze kwangiza igice kinini cya Parike y’Igihugu ya Etosha, imwe mu zifatwa nk’izingiro ry’ubukerarugendo muri Afurika y’Amajyepfo.

Uwo muriro, watangiriye hanze y’imbibi za parike ahazwi nk’ahantu batwikira amakara, watangiye ku wa mbere w’icyumweru gishize, ariko umaze kwaguka cyane kugeza ubwo wangije kimwe cya gatatu (1/3) cy’ubuso bwa parike.

Parike ya Etosha izwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera inyamaswa ziyibamo zirimo n’inkura z’umukara (black rhinos), zimwe mu ziri mu byago bikomeye byo kuzimira ku isi.

Kugeza ubu, byemejwe ko inkongi imaze kwica impongo icyenda, yangiza ahari ibirindiro by’inyamaswa ndetse inatwika ubwatsi bwazo, cyane cyane mu turere twa Omusati na Oshana, duhana imbibi na Angola.

Mu nama yihutirwa yabaye ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe wa Namibia, Tjitunga Elijah Ngurare, yatangaje ko hemejwe koherezwa abasirikare bashya 500 kugira ngo bafatanye n’abazimya inkongi, abapolisi n’abakorerabushake bamaze iminsi barwana n’uyu muriro udacika intege.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter), Ngurare yavuze ko hakenewe ubufatanye buhamye mu guhangana n’iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku bukungu, ibidukikije ndetse n’umutekano w’abantu n’inyamaswa.

Depite Likando Rodrick, utavuga rumwe n’ubutegetsi, yanenze uburyo guverinoma iri gukemura iki kibazo, avuga ko leta yagombye kuba yariteguye mu buryo buhamye bwo guhangana n’inkongi nk’izi. Yasabye ko hakongerwa ingamba z’igihe kirekire mu kurinda parike n’ibidukikije by’igihugu.

Parike y’Igihugu ya Etosha, ifite ubuso bungana na kilometero kare 22,935, ni imwe mu nini muri Afurika. Buri mwaka, iyi parike yakira ba mukerarugendo bagera ku 200,000, bakururwa n’urusobe rw’ibinyabuzima bisaga 114 by’inyamaswa z’inyamabere n’inyoni amagana ziza kwibera muri parike.

N’ubwo inkongi z’umuriro zishobora kubaho mu buryo busanzwe mu gihe cy’impeshyi ahari ibigunda byumye, inzobere mu bidukikije zemeza ko hakenewe ubushishozi no gukurikirana hafi izi nkongi kugira ngo zitarengera.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads