Igihe kirageze ngo dutangire guha agaciro ikibazo gikomeye cy’ubuzima bw’amaso gikomeje gufata indi ntera ku isi yose by’umwihariko myopia, indwara y’amaso ituma umuntu abona neza ibintu biri hafi ariko akabura ubushobozi bwo kureba kure.
Myopia, izwi kandi nka ubuhumyi bw’ibihe, iri kwiyongera cyane mu bana bato cyane ko ababyeyi bayirwaye haba hari amahirwe menshi yo kuyanduza abana babo.
Ibi bivuze ko hari uruhare rukomeye rw’imiterere y’umubiri (genetics), ariko n’imibereho ya buri munsi irimo gusoma ibitabo, gukoresha telefoni cyangwa mudasobwa igihe kinini na byo bishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu urwaye Myopia birimo; kutabona neza ibintu biri kure, guhumbya cyangwa gufunga ijisho rimwe kugira ngo ubone neza, kwicara hafi cyane y’aho barebera televiziyo cyangwa gufatira igitabo hafi y’amaso, kumva amaso arwaye cyangwa ananiwe kenshi n’ibidni.
Impuguke mu buvuzi bw’amaso zitanga inama ku bantu benshi kugira ngo birinde gufatwa na Myopia.
Zimwe muri izo hama harimo kujya hanze cyane cyane ngo ko abana bakwiye kumara igihe gihagije bakina cyangwa bakorera ibikorwa hanze ku mucyo karemano, kugira intera hagati y’amaso n’ibyo bareba nibura muri santimetero 30 uvuye ku maso, gukoresha ihamye rya 20-20-20 n’ibindi.
Iri hame rivuga ko nyuma ya buri minota 20 ukwiye gufata akaruhuko k’amasegonda 20 ukareba nibura mu ntera ya metero 6 (feet 20).
Indi nama itangwa ni iyo kwipimisha amaso buri gihe kuko ngo “indwara z’amaso ni nyinshi kandi hafi ya buri wese uzamara igihe kirekire ku isi azagira ikibazo runaka cy’amaso mu buzima bwe.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko abantu barenga miliyari 1 bafite ikibazo cyo kutareba neza hafi cyangwa kure, nyamara bikaba ari ikibazo gishobora kwirindwa cyangwa kuvurwa kare.
Nubwo myopia iri kwiyongera cyane mu bana bato, indwara z’amaso zibasira abantu bose mu byiciro bitandukanye by’imyaka, cyane cyane abarengeje imyaka 50.
Mu bihugu bifite ubukungu buke n’ubuciriritse ho, ikibazo cyo kutabona neza gifata intera nini kurushaho bitewe n’ubuke bw’ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.













