Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo mu gihe bakiri bato bataratangira amashuri kungira ngo bazayagane bariteguye neza.
Ibi yabivugiye mu munsi mukuru w’ishuri College Sainte Marie Reine Kabgayi, wizihijwe ku wa 17 Gicurasi 2025. Muri ibi birori byitabiriwe n’abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za leta, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi, Musenyeri yibukije ababyeyi ko ishuri ry’umwana ritangirira mu rugo bityo ko ariho hambere yagakwiye kubonera uburere na mbere y’uko atangira ishuri.
Yagize ati: “Mu rugo iwacu naho ni ishuri ry’ibanze. Ni ishuri ritangirira ku bibero by’umubyeyi, mu maboko y’umubyeyi, mu ndoro y’umubyeyi, mu kiganiro umubyeyi agirana n’umwana, no ku rugero rwiza umubyeyi aha umwana we.”
Yakomeje agaragaza ko iryo shuri ryo mu rugo riba ribategurira irindi shuri ribategereje ariryo abana baboneramo uburere buvanze n’ubumenyi. Ati “iryo shuri rindi riba ribategereje, riba rije guherekeza no kunganira rya rindi ryo mu rugo.”
Kuba hari abana batangira amashuri batarabanje gutegurirwa mu rugo neza n’ababyeyi binyuze mu kubaha uburere buhagije, biri mu bibagora abarezi ku mashuri nk’uko Musenyeri wa Kabgayi yabisobanuye.
Yavuze ko nk’abana biga mu mashuri babamo, hari ibyo ishuri ribasaba bagombye kuba bariteguriye muri rya shuri ryo mu rugo, ariko ugasanga ntabwo bigeze babihabwa.
Ati: “Natanga nk’urugero rw’umwana ugera hano muri iri shuri agomba kuhaba igihe kirerekire, ariko ugasanaga atazi gusasa uburiri bwe, atazi kwiyoza neza kubera ko mu rugo tutigeze tubimutoza neza, ukabona biragoye mbese ishuri rigatangira gukora ibyo yakagombye kuba yaraboneye mu rugo.”
Si ababyeyi gusa Musenyeri yahaye ubutumwa kuko yanibukije abanyeshuri ko intego yabo y’ibanze ari ukwiga. Yabasabye kwita kuri iyo ntego birinda ibintu byose byababuza kuyigeraho, by’umwihariko bakirinda ingeso mbi n’abantu babatesha umurongo wo kwiga ngo batsinde neza.
Mu butumwa kandi umuyobozi w’akarere ka Muhanga w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Mugabo Gilbert, yagenye abirabiriye ibi birori, nabwo bwibanze ku burere abana bamonera mu miryango.

Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Uyu muyobozi yakebuye ababyeyi badohoka ku nshingano zo kurera abana babo, ahubwo bakaziharira ishuri gusa. Yashimangiye ko ntawusimbura umubyeyi iyo bigeze ku burere buhabwa abana.
Yagize ati: “Ntawundi muntu usimbura ababyeyi kurera. Yaba leta, abarezi cyangwa abandi bafasha mu burezi, bunganira ababyeyi ariko ntibabasimbura.”
Yagaragashe ko hari ababyeyi batishimira kubona abana babo baje mu biruhuko, byanarangira bakishimira kubona basubiye ku ishuri. Yavuze ko ibyo babiterwa n’uko baba bumva batafata umwanya ngo barere abana ahubwo bakumbva ko abana bakitabwaho n’abarezi gusa. Yabasabye kubihindura. Ati: “Turabasaba rero ko uruhare rw’ababyeyi ruzamuka, mugaha umwanya n’uburere abana banyu.”
Mugabo yakomeje Ashima uruhare Diyosezi ya Kabgayi igira mu iterambere ry’akarere ka Muhanga cyane cyane mu burezi. Yashimye uburere buhatangirwa, ati: “Iyo umwaka urangiye usanga ababyeyi bifuza ngo umwana wanjye ajye mu kigo cy.abihayimana. Nuko hari ibyo basangamo.”
College Sainte Marie Reine Kabgayi ni ishuri ry’isumbuye ryo muri Diyosezi ya Kabgayi riherereye mu karere ka Muhanga. Ryashinzwe mu 1992. Kuri ubu rifite abanyeshuri basaga 1200, kandi rifite ibyiciro byombi.

Abanyeshuri ba College Sainte Marie Reine Kabgayi mu birori by’umunsi mukuru w’ishuri ryabo













