Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ndetse aha umugisha igice cya kabiri cy’inyubako nshya z’Ishuri St André Gitarama.
Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’abarimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko, Jacqueline Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora inama y’ubutegetsi y’iri shuri akaba ari n’Umuyobozi mukuru wa ICK n’abandi.
Inyubako zatashywe zije zikurikira izari zatashywe tariki ya 19 Mata 2024, mu gice cya mbere cy’izi nyubako. Ni inyubako zari zigizwe n’ibyumba 8 n’ubwiherero 30.
Nk’uko byagiye bigarukwaho, iyi nyubako igizwe n’amashuri 10 n’ubwiherero 30, yubatswe mu murongo wo gukomeza kugabanya ubucucike mu mashuri ya St André Gitarama, abanyeshuri bakaba bava kuri 60 bakagera nibura kuri 40 mu ishuri.
Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya St André Gitarama, yagaragaje ko umushinga wo kwagura iri shuri mu bijyanye n’inyubako z’amashuri watangiye muri 2023 mu rwego rwo kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Ati “Ikiciro cya kabiri dusoje cyatangiye muri Kanama 2024, hubakwa ibindi byumba icumi, ubwiherero 30 n’urugo rwo kuzitira ishuri. Uyu mushinga wose rero watwaye amafaranga agera kuri miliyoni 585 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Ku bw’uyu murimo mwiza wakozwe, Padiri Dushimimana yaboneyeho gushima Imana n’abantu bose bagize uruhare mu kugira ngo izi nyubako zuzure, barimo abubatsi, ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi, abarimu ndetse n’ababyeyi barerera muri St André Gitarama.
Aganira na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yashimye ubufatanye bukomeje kugaragara hagati ya Diyosezi ya Kabgayi n’Akarere ka Muhanga mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, by’umwihariko mu burezi, kuko “hejuru ya 80% by’amashuri yose akorera muri Muhanga ari aya Kiliziya Gatolika.

Ku bwe, ngo bisobanuye ko Diyosezi ya Kabgayi ari umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu burezi Akarere gafite haba kuva “mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza.”
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa mu butumwa bwe yashimiye abarezi ba St André Gitarama ubwitange n’ubunararibonye bagaragaza ndetse aboneraho kubabwira ko inyubako nshya bungutse zikwiye kubafasha gutera intambwe berekeza imbere, aho kuguma aho bari.
Ati “Nimukomeze muyobore, ni cyo mbifuriza. Muyobore mu bwenge, mu buhanga, mu bwitonzi, mu mico myiza, mu kumva no kumvira, no mu gutsinda. Rwose muhore ku isonga.”

Uretse ibyo kandi, Musenyeri Ntivuguruzwa yemeje ko Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi, itazahwema kugira uruhare mu guteza imbere uburezi.
Nk’uko imibare y’Akarere ka Muhanga ibigaragaza, kuva mu mwaka wa 2020, aka karere kamaze kubaka ibyumba by’amashuri bisaga 500 byiyongera ku bindi byagiye byubakwa n’abafatanyabikorwa batandukanye nka Diyosezi ya Kabgayi n’abandi.
Ni muri urwo rwego, Akarere ka Muhanga kahisemo ko ibyumba bishya bya St André Gitarama, byazaba umwe mu mihigo 111 aka karere kihaye kugeraho muri uyu mwaka w’imihigo uzasozwa muri Kamena 2025.
Ishuri ryisunze Mutagatifu Andereya rya Gitarama, ryashinzwe mu mwaka wa 2004, rikaba rifite ibyiciro bibiri harimo incuke, n’icyiciro cy’amashuri abanza.
Mu cyiciro cy’incuke iri shuri rifite abanyeshuri 311 naho mu cy’iciro cy’amashuri abanza rifite abanyeshuri 1,069 bose hamwe bakaba 1,380. Ni mugihe abamaze kuhiga bakahasoreza kuva ryatangira ari ibihumbi 2,346.



















