OIP-1.jpg

Imyiteguro yo kwita izina irarimbanyije-Guverineri Mugabowagahunde

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko imyiteguro y’umunsi wo kwita izina abana b’ingagi uteganijwe tariki ya 5 Nzeri 2025 igeze ahashimishije, nk’uko byagarutsweho na Guverineri w’iyi Intara, Mugabowagahunde Maurice,  ubwo yaganiraga na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2025.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bazakira abashyitsi barenga ibihumbi 10, kandi ko Abanyarwanda bifuza kuzitabira iki gikorwa bashyiriweho uburyo buborohereza kugera kuri site kizaberamo.

Ati: “Imyiteguro iri kugenda neza kandi mu Karere ka Musanze hakomeje kubera ibirori bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwitegura umunsi wo ‘Kwita Izina’ nyirizina.”

Uretse kwita amazina abana b’ingagi, kuri uyu munsi hanateganyijwe gutaha inyubako zitandukanye zubatswe ku musaruro uva muri Pariki y’Ibirunga.

Hari kandi igikorwa cy’urubyiruko cyiswe “Ikirayi Marathon”, izanyura mu muhanda uva kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri igana Kinigi.

Kugeza ubu, mu Karere ka Musanze hamaze kubakwa amahoteri arenga 50, atanu afite inyenyeri eshanu, andi afite inyenyeri enye kugeza ku zifite inyenyeri imwe.

Ku bijyanye no kwakira abashyitsi, amahoteri nayo yiteguye kwakira abashyitsi  ku buryo bazasubira iwabo bishimiye serivisi bahawe.

Umuyobozi wa Classic Resort, Hakiza Paul, yavuze ko bongereye serivisi batanga kandi bafunguye irindi shami ryabo ryitwa Eco-Lodge.

Ati: “Mu rwego rwo kwakira abashyitsi neza twafunguye irindi shami rya Eco-Lodge, turizeza abashyitsi bacu ko umutekano wabo n’ibyabo uzaba wizewe.”

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ugira uruhare runini mu gutuma Intara y’Amajyaruguru isurwa, na none imirimo ikaboneka ku bwinshi, buri wese amafaranga akamugeraho.

Dufashe nk’urugero, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ruvuga ko arenga miliyari 30,7 Frw azifashishwa mu gutera inkunga imishinga y’abaturiye Pariki y’Ibirunga kugeza mu 2028.

Uretse ibyo, kugeza ubu imishinga 105 y’abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by’ubuhinzi, 41% ijyanye n’ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by’abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by’ubucuruzi by’abaturage baturiye parike.

Kuva mu 2005 ubwo gahunda yo “Kwita Izina” yatangiraga ku nshuro ya mbere, abana b’ingagi 397 bamaze guhabwa amazina. Kuri iyi nshuro ya 20, hitezwe ko hazitwa abandi 40 baturutse muri Pariki y’Ibirunga.

Intara y’Amajyaruguru ituwe n’abaturage 2.038.511 iri ku buso bwa kilometero kare 3.293,3 ikagirwa n’uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n’imidugudu 2744.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads