OIP-1.jpg

Muhanga: Inyubako zishaje ziracyagaragaza nabi isura y’umujyi

Buri uko bwije n’uko bukeye, umujyi wa Muhanga uherereye mu Ntara y’Amajyepfo, ugenda urushaho guhinduka. Icyakora haracyagaragara inyubako zitajyanye n’igihe ku buryo bigaragaza isura mbi, bigatuma ufatwa nk’umujyi usanzwe.

Ibi bishingirwa ku duce tumwe na tumwe usanga dufite inyubako zishaje cyane ndetse hakibazwa ikiri gukorwa kugira ngo zisanwe cyangwa se zisenywe zubakwe bundi bushya.

Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Muhanga bemeza iby’aya makuru bakavuga ko hari utuzu dusa nabi tutabereye umujyi wabo, ndetse n’ibibanza byatunganijwe kera bikaba bitarubakwa kugeza n’ubu, bakifuza ko hagira icyakorwa kugira ngo umujyi ugire isura nziza.

Umutoni Angelique, umwe mu batuye muri aka karere, yemeza ko uyu mujyi ugifite inyubako zishaje ugereranyije n’indi mijyi y’u Rwanda.
Ati: “Uyu mujyi wa Muhanga ufite inyubako zishaje pe kandi usanga ari mu bice bitandukanye by’uyu mujyi wose ku buryo bigaragarira buri wese uhageze cyangwa uhatuye. Nkurugero, uri kujya kuri stade ya Muhanga cyangwa uri kugana ahitwa mu Ruvumera, hari amazu menshi atajyanye n’igihe. Rwose biragoye kuhasanga inzu zigeretse nk’izo dusanzwe tubona mu yindi mijyi.”

Niyoyita Ciprien, ukorera mu mujyi wa Muhanga, nawe yunze mu rye agira ati: “Inzu nyinshi zo muri uyu mujyi usanga zitagaragara neza kubera ko zubatswe kera, izindi zikaba zarashaje kubera igihe kinini zimaze. Hakwiye kubaho gahunda yo kuzasimbuza izo nyubako inshya zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.”

Undi mucuruzi ukorera muri Muhanga witwa Ahishakiye Augustin, avuga ko ugereranyije n’indi mijyi yasuye, Muhanga isigaye inyuma. Yagize ati: “Nkunda gutembera kenshi ariko umujyi wa Muhanga nta nyubako nziza ufite. N’izihari ntizigaragara neza kubera ko hari inzu nyinshi zitajyanye n’igihe ziba zegeranye.”

Sibyo gusa, kuko hari n’ibibanza byatunganijwe kera ariko ntibyubakwa kugeza ubu, bikaba byaramezemo ibyatsi. Ibi nabyo bikomeza kugaragaza umujyi uko utari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, aganira na ICK News yatangaje ko izo nyubako bazizi kandi ko hatangiye gahunda yo kuzivugurura mu byiciro, bahereye ku gice kimwe cyarangira bagafata ikindi, mu rwego rwo kudahagarika akazi ku bantu bazikoreramo.

Yagize ati: “Ntabwo wabwira abantu bose ngo bahindure amazu, kuko wateza ikibazo cyo kubura aho abantu bakorera, kandi ikindi amazu yuzuriye rimwe abo kuyajyamo ntibahita baboneka.”

Yakomeje avuga ko hari inyubako zimaze kuzura, zikaba ziteganyijwe ko zizatangira gukorerwamo mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira uyu mwaka.

Mu gihe umujyi wa Muhanga ubarirwa mu mijyi yunganira Kigali, kimwe na Huye, Nyagatare, Musanze, Rubavu na Rusizi, abatuye n’abawukoreramo bifuza ko gahunda zo kuwuvugurura zarushaho kwihutishwa kugira ngo ujyane n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’imijyi igezweho kandi itekanye.

Umwanditsi: Umutesi Josiane

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads