Ku wa kane tariki ya 11 Nzeri 2025 mu murenge wa Nyabinoni hashyingiwe imiryango 35 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi biri muri gahunda y’ukwezi, Akarere ka Muhanga kahariye ibikorwa bifite aho bihuriye n’imiyoborere myiza, igamije gufasha abaturage babasanze aho batuye.
Kayitare Jacqueline uyobora aka karere avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho iyi gahunda cyavuye mu busesenguzi bakoze bagasanga hakiri imiryango isaga 400 ibana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kayitare kandi asanga iyo imiryango ibanye itarasezeranye, biteza urwikekwe murugo, aho umuntu aba ari arurimo ariko atazi igihe azahamara, agakora ariko ntaburenganzira afite kubyo yaruhiye ndetse n’iyo abashakanye bagiranye ikibazo kugikemura biragorana kuko nta mategeko agenga kubana kwabo baba bafite.
Ati “Turi no kujya mu miryango kureba abana batiga tukamenya impamvu zabyo ibyo byose bikubiye mu gutuma umuturage aguma ku isonga nk’uko umukuru w’igihugu yabidutoje kandi akabiduhaho icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo.”

Uyu muyobozi kandi yabwiye imiryango yasezeranye ko gushyingiranwa bitanga inshingano bityo ko bagomba kuba abafatanyabikorwa mu kwigisha abandi batarasezerana.
Yagize ati” Ntimwumve ko birangiye kuko ibyanyu mubisoje ahubwo mube aba mbere mu gufasha ubuyobozi kwigisha indi miryango muturanye ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Bamwe mu basezeranye bagaragaje ibyishimo bafite kuri uyu munsi n’inyungu ziri mu kuba bateye iyi ntambwe.
Nirere Chantal wasezeranye na Mugabonake Kadafi yagize ati” Mu muryango nari igicibwa kuko banyitaga indaya ariko ubu mfite aho mbarizwa. ikindi nahoraga ntatuje mvuga nti ndamutse ntandukanye n’umugabo nagenda imbokoboko kandi hari ibyo twaruhanye dushaka ariko ubu byampaye gutuza.

Ndagijimana Fidèle wasezeranye na Nyiranizeyimana Jacqueline nawe yavuze ko hari ibyo yabuzwaga n’itegeko ariko gusezerana bikaba byamufunguriye amarembo.
Yagize ati” Nta burenganzira nari mfite ku mutungo w’urugo, nta jambo hari n’ubwo najyaga gusaba inguzanyo ahantu runaka bakayinyima bambwira ngo ntitwakwizera isaha ku isaha wagenda tukabura aho tubariza ibyacu.
Nyiranizeyimana nawe Yagize ati” Namenye ko kwita ku muryango atari inshingano z’umugabo gusa ko ahubwo abashyingiranwe bagomba gufatanya gushaka ibitunga urugo”.
Ibikorwa byibandwaho mu kwezi kw’imiyoborere myiza birimo: gushyira mu irangamimerere abana bavutse ntibandikwe, kwandukura abitabye Imana kugira ngo hakomeze kunozwa igenamigambi, imitangire ya serivisi z’ubutaka no gukemura ibibazo by’abaturage. Muri uku kwezi hakaba hamaze gusezerana imiryango 300 mu miryango isaga 400 yabanaga mu buryo butemewe n’amatege
