Bamwe mu baturage bafite inzu zikodeshwa mu mujyi wa Muhanga, by’umwihariko hafi y’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), barashima uruhare rukomeye iri shuri rigira mu kubazanira abakiriya b’inzu zabo.
Aba baturage bavuga ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri basigaye biga muri ICK, baturutse impande zitandukanye z’igihugu, yabaye igisubizo kirambye ku isoko ry’amazu akodeshwa muri ako gace.
Ibi babishingira ku kuba abanyeshuri biga mu buryo butandukanye, harimo abiga ku manywa (day), abiga mu mpera z’icyumweru (weekend), ndetse n’abakurikirana amasomo mu bihe by’ibiruhuko, ibizwi nka ‘Holiday program’, bose baba bakeneye aho kuba kandi hafi y’ishuri.
Ndagijinka Emmanuel, utuye mu murenge wa Nyamabuye ndetse akaba anafite inzu zikodeshwa hafi ya ICK, yemeza ko icyemezo cyo kubaka amazu yo gukodesha cyatewe ahanini n’uko iri shuri rihari.
Yagize ati: “Tujya kubaka izi nzu twabitewe n’uko ICK yari ihari, kuko twabonaga ko izajya iduha abakiriya, kandi niko byagenze.”
Yongeraho ko uretse kuba iri shuri rituma babona abakiriya b’inzu zabo, ribazanira n’abantu bafite imyitwarire myiza n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo.
Ibyo kandi bishimangirwa na Kanobana Vedaste, na we utunze inzu zikodeshwa mu mujyi wa Muhanga. Ati: “Kuba tubona abakiriya b’inzu zacu bitatugoye, tubikesha iri shuri. Biradushimisha kuko batwishyura neza kandi ku gihe. Bitandukanye n’abandi bantu basanzwe, abanyeshuri ntibatugora.”
Munyandamutsa Viateur asobanura ko gucumbikira abanyeshuri byongerera nyir’inzu icyizere cy’umutekano ugereranyije n’abandi bantu.
Ati: “Gucumbikira abanyeshuri biradufasha cyane. Bakunda gutaha kare, bikagabanya ibyago by’uko hari uwabinjirana nijoro. Ikindi, gucumbikira umuntu utaha bugiye gucya nta mahoro byaguha.”
Aba baturage bose bahuriza ku kuba ICK yarabaye umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu iterambere ryabo, binyuze mu kuzamura isoko ry’amazu akodeshwa no gutuma ayo mazu acumbikira abantu bizerwa kandi bubaha ba nyir’inzu.
Ibi bigaragaza uburyo kaminuza n’amashuri makuru ashobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage batuye aho aherereye, cyane cyane binyuze mu kubacumbikira no mu bindi bikorwa na serivisi zikenerwa n’abanyeshuri mu buzima bwabo bwo kwiga.
Kugeza ubu ICK ifite abanyeshuri bakabakaba ibihumbi bitandatu biga mu mashami atandukanye.

Abafite inzu zikodeshwa hafi ya ICK bishimira ko abakiriya babo benshi ari abanyeshuri
Umwanditsi: Byiringiro Patrick