Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rw’iterambere ruruganisha mu cyerekezo 2050 igihugu cyihaye, umujyi wa Muhanga ntiwasigaye inyuma muri uwo mujyo.
Ibi bigaragarira mu miyoborere no mu iterambere rirambye uyu mujyi wimirije imbere binyuze mu mishinga y’ubwubatsi, ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi igezweho.
Uyu mujyi wo mu Karere ka Muhanga uri kwihuta mu iterambere, ari nako ugaragaza icyerekezo gishya cy’imijyi yunganira Kigali mu bushobozi bwo kwigira.
Ni muri urwo rwego, Umujyi wa Muhanga watangiye imishinga itandukanye igamije kuzamura amajyambere yawo.
Iyo mishinga irimo ibikorwaremezo bimaze imyaka bitegerezanyijwe amatsiko, ibigamije kubaka ubudahangarwa bw’uyu mujyi mu bukungu no mu iterambere mu ngeri zitandukanye kugira ngo uzagere mu cyerekezo 2050 wemye.
Mu kiganiriro cyihariye yahaye ICK News, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirirje ushinzwe imibereho y’abaturage, Mugabo Gilbert, yatangaje imishinga aka karere gafite ndetse anasobanura aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Ati: “Ibyinshi muri ibi bikorwa, imirimo yabyo yaratangiye kandi twizeye ko ntagihindutse bizarangirana n’uyu mwaka kugira ngo tuzabone uko dupanga ibindi bizakorwa mu mwaka utaha.”
Yakomeje agira ati: “Ku ikubitiro hatangiye kubakwa ubusitani buzwi nka ‘Car free zone’, aha akaba ari ahantu abantu bazajya baruhukira, bakahaganirira mu gihe bahatembereye cyangwa bafite ibiruhuko.”

Ubusitani burimo n’amaduka y’ikawa buri kubakwa kuri ‘Route Kibuye’
Uyu muyobozi yongeyeho ko ubwo busitani buzaba bufite iduka ricuruza ikawa, ndetse bunarimo murandasi y’ubuntu- ibiha amahirwe menshi urubyiruko n’abandi baturage yo kubyaza umusaruro iki gikorwa.
Ubu busitani buri kubakwa ahazwi nko kuri ‘Route-Kibuye’, hagati y’imihandi yerekeza Kigali, Ngororero na Karongi uvuye muri Gare ya Muhanga.
Usibye ibyo kandi, imirimo yo kubaka inyubako z’amagorofa mu mujyi rwagati irarimbanyije. Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kigizwe no gusenya amazu magufi yose agasimbuzwa ageretse.
Kuri ubu icyo cyiciro kigeze hagati kuko hari ayasenywe ndetse n’ayayasimbujwe ari kugera ku musozo.

Amagorofa ari kuzamurwa ubutitsa mu mujyi wa Muhanga
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa kubufatanye n’abaturage nk’uko bishimangirwa na Visi Meya, wongeraho ko “icyiciro cya mbere nikirangira hazakurikiraho icyiciro cya kabiri kizakomereza mu tundi duce tw’umujyi.”
Hari kubakwa kandi umuhanda Lumina-Sinyora-Eteka, mu kagari ka Gahogo, mu mudugudu wa Nyarucyamu I. Uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Charles utuye mudugudu uzanyuzwamo uyu muhanda yasangije ICK News inyungu awitezeho.
Yagize ati: “Uyu muhanda uzadufasha cyane mu gukora ingendo igihe cyose kuko bizaba byoroshye, kandi ntabwo hazongera kubaho ikibazo cyo kwangirika kw’imodoka cyane ahanini cyaterwaga n’umuhanda mubi.”
Amasoko ahahirwamo ntiyasigaye inyuma kubera ko ubu imirimo yo kuvugurura isoko rya Nyabisindu ngo rijyane n’igihe nayo yatangiye.

Iri soko ryatangiye kubakwa nyuma yuko irindi ry’ahazwi nko mu cyakabiri ryuzuye, ubu rikaba ryaratangiye gukorerwamo.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko imirimo yo kubaka isoko rya Nyabisindu iri kwihutishwa kugira ngo abaturage bongere kurikoresha nkuko byari bisanzwe.
Mu bindi bikorwaremezo biri kubakawa harimo ibibuga by’imikino y’intoki nka Volleyball na Baskeball. Ibi bibuga biri ahazwi nko kuri ‘Centre culturel” bikaba biri kuvugururwa nyuma yo kumara igihe kinini bidakoreshwa bitewe n’uko byari bishaje.

Nubwo yirinze kuvuga ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibi korwaremezo, Bwana Mugabo avuga ko mu ngengo y’imari y’u mwaka wa 2026-2027 hazaba harimo iy’ibindi bikorwa remezo.
Ati: “Ibikorwa ni byinshi ahubwo nuko ubushobozi buba buke, ariko imihanda ya kaburimbo iracyari mike mu mugi, ibi buga nabyo biracyari bike, ndetse hanakenewe kubaka inzu iberamo imikino. ibyo byose rero bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha”.
Biteganyijwe ko imirimo y’iyi mishinga yose iri gukorerwa muri aka karere izarangizanya n’uyu mwaka turimo 2025, ariko hakaba hitezwe n’indi mu mwaka utaha 2026-2027.

Imirimo yo kubaka zimwe mu nyubako iri kugana ku musozo













