OIP-1.jpg

Imyiteguro y’itangira ry’amashuri irarimbanyije

Buri uko umwaka w’amashuri ugiye gutangira, mu gihugu hose humvikana impungenge z’ababyeyi n’abanyeshuri. Ababyeyi benshi bibaza aho amafaranga y’ishuri azava, abandi bakibaza uko bazabona ibikoresho bihagije kuko ibiciro byabyo bikunze kuba byazamutse.

Mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangira ku wa 8 Nzeri, umunyamakuru wa ICK News yasuye bamwe mu babyeyi, abanyeshuri n’abayobozi b’amashuri bo mu Karere ka Muhanga, hagamijwe kureba uko imyiteguro ihagaze.

“Igihe cy’itangira ry’amashuri kidutera umuhangayiko” – Ababyeyi

Mu Murenge wa Nyamabuye, ababyeyi batandukanye bagaragaje ko iki gihe cy’itangira ry’amashuri kibashyira ku gitutu gikomeye.

Nizeyimana Isidore, ufite abana batatu, yavuze ko imyiteguro yo kubasubiza ku ishuri ikiri hasi kubera ubukene.
Ati: “Ndi umubyeyi ariko kubona ibikoresho n’amafaranga y’ishuri biracyari ikibazo gikomeye. N’ubwo hari inkunga ziba zagenewe abatishoboye, kenshi ntizitugeraho, bigatuma ubuzima bukomeza kugorana.”

Umutesi Aliane, usanzwe ari n’umwarimu, yagaragaje ko akomeje guharanira ko abana be bazatangira amasomo ku gihe, nubwo bigoye.
Yagize ati: “Nk’umubyeyi ndimo gutegura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri kugira ngo umwana azatangire amasomo neza. Nka mwarimu, ndimo gutegura imfashanyigisho z’umwaka wose kugira ngo abanyeshuri bazakurikiranwe neza.”

Aba babyeyi basaba ko amanota y’abanyeshuri yajya atangazwa hakiri kare, kuko bibafasha kwitegura mbere yo gutangira amashuri.

Abanyeshuri nabo bariteguye

Ku ruhande rw’abanyeshuri, bamwe bavuga ko kumenya amanota hakiri kare byabahaye umwanya wo kwitegura, ariko imbogamizi z’ubushobozi ziracyari nyinshi.

Mugisha Deogratias, wize ku ishuri rya G.S Munyinya akaba agiye gukomereza kuri G.S Gitarama, yagize ati: “Natangiye kwitegura ariko kubona ibikoresho n’amafaranga y’ishuri biracyagoranye kuko mu rugo nta bushobozi buhagije bafite. Ariko kubijyanye n’amasomo ndifuza kuziga birushijeho kuko amanota nazanye mu gihembwe gishize adashimishije.”

Undi witwa Uwase Kelia, avuga ko yari yaracumbitse amashuri kubera ubushobozi buke gusa kuko yabonye umuterakunga yiteguye gusubirayo ntakibazo.


Yagize ati: “Nize umwaka umwe kuri E.S Musambira TSS, gusa nza kuhava kubera ubushobozi buke. Ubu nabonye umfasha nzakomereza amasomo kuri G.S Gitarama kandi niteguye gushyiramo umuhate kugira ngo nzatsinde neza amasomo.”

Mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira, ibigo by’amashuri ntibiba byasigaye inyuma, nabyo birakataje mu myiteguro.

Nko mu kigo kitwa Ahazaza Independent School gihereye mu karere ka Muhanga, iyo uhageze usanga bageze kure imyiteguro. Bimwe mu byo bari gushyiramo imbaraga byiganjemo iby’amasuku, gusana ahangiritse, ndetse n’amahugurwa y’abarimu kugira ngo bazatangire umwaka mushya bariyunguye ubumenyi bushya.

Umuyobozi w’iki kigo, Hamenyimana Francois, yavuze ko bifuza gushyira imbere ireme ry’uburezi binyuze mu ikoranabuhanga n’amahugurwa y’abarimu.


Yagize ati: “Abarezi bacu twabahuguye mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho (AI) no mu myigishirize ya Cambridge kugira ngo bongere ubumenyi. Amasomo azajya ategurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, mbere yo kwigishwa abanze asuzumwe n’ubuyobozi. Twiteguye gufasha buri mwana, yaba ari abahanga cyane, abari hagati cyangwa abafite intege nke.”

Mu kurushaho kwitegura itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, Minisiteri y’Uburezi iherutse gusaba iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri.

Ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe

Umwanditsi: Sibomana Athanase

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads