Bamwe mu baturage bagenda ndetse n’abakorera mu Mujyi wa Muhanga bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kuba ibimenyetso byo mu mihanda y’uyu mujyi bitakigaragara neza, ibishobora gutera impanuka.
Aba baturage bavuga ko uretse kuba hari ahantu henshi hakeneye gushyirwa imirongo abanyamaguru bambukiramo, ngo n’iyari isanzwe ihari imaze gusibama ku buryo hamwe na hamwe bishobora guteza impanuka.
Uwitwa Musabyeyezu Belancille, umudozi ukorera mu Mujyi wa Muhanga agaragaza ko imwe mu mihanda ifite iki kibazo ari uri imbere ya Gare ya Muhanga-Route-Kibuye ugakomeza ujya I Nyabisindu cyangwa ku biro by’Akarere ka Muhanga.

Undi muhanda ugarukwaho ni uva muri Rond-Point ugana kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.
Hagenimana Viateur nawe yunga mu rya Musabyeyezu, akagaragaza ko hari n’ahandi hakenewe imirongo abanyamaguru bambukiramo.
Ati “Iyo urebye nka hariya imbere ya BK, hakenewe ‘zebra-crossing’ kuko hambukira abantu benshi cyane kandi ni hagari.”
Hagenimana kandi avuga ko kuba hari bimwe mu bimenyetso byo mu muhanda bitagaragara neza bishobora no kugira uruhare mu gutsindwa kwa bamwe mu bakora ibizamini byo gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ati “Nk’abantu baba bari mu kizami cy’ibinyabiziga bari kumwe na Polisi, aha naho hari mu hantu hashobora gutuma umunyeshuri atsindwa, kubera ko hari igihe ashobora kugera ahari Zebra-crossing yaba atazibonye neza akaba yagwa mu ikosa rishobora gutuma atsindwa.”
Nahimana Maurice utwara ikinyabiziga muri Muhanga agaragaza ko abanyamaguru bafite uburenganzira bwo kwambukira mu mirongo yo mu mihanda abanyamaguru bambukiramo, ariko ko mu gihe imirongo itagaragara, bishobora guteza ibibazo.
Ati “Muri iyi mihanda ya Muhanga hari ikibazo nsigaye nkunda kubona cyane kandi kirabangamye kuko gushobora no guteza impanuka. Iki kibazo cy’imirongo yo mu muhanda itakigaragara kirabangamye cyane kuko imirongo yarasibamye ahantu henshi, ntabwo ikigaragara. Hari igihe abanyamaguru bambuka utayibonye ugasanga mugonganiye mu mirongo rwagati, ukayibona wageze hagati cyangwa ukaba wamugonga.”
Nahimana agaragaza kandi ko imirongo myinshi yo ku bizwi nka dodani cyangwa se ‘Speed Bump’ yasibamye.
Ibi ngo bifite ingaruka zikomeye kuko hari imodoka nyinshi zishobora gukora impanuka mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga atarebye ko imbere ye hari dodani.
Ati “Maze kubona nk’imodoka ebyiri zahungabanyijwe na dodani iri imbere ya ICK kuko imirongo iyiriho yarasibamye, amatara yo ku muhanda ntiyaka, ku buryo umushoferi utamenyereye gutwarira muri uyu muhanda ashobora kuhakorera impanuka byoroshye.”

Ibi bihamywa na Ngamije Issa utwara imodoka zitwara abagenzi uvuga ko abatwara imodoka baturutse ahandi bashobora guhura n’ibibazo.
Ati “Dodani ziba ziriho ariya mabara y’umweru y’irangi akenshi uzasanga aba yarasibamye noneho abatwara ibinyabiziga b’abashyitsi bakaba bayigwamo kubera kutamenya ko hari dodani.”

ICK News yagerageje kuvugana na Polisi, Ishami ryo mu muhanda kugira ngo hamenyekane niba hari igiteganyirizwa imihanda yo mu Mujyi wa Muhanga, icyakora Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, Ishami ryo mu Muhanda ntiyabashije kugira icyo atangaza kuri iki kibazo kugeza ubu.
Umwanditsi: Etienne Munyakazi













