OIP-1.jpg

Muhanga: Barasaba ko amariba yunganira amazi ya WASAC avugururwa

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga barasaba ko amariba yifashishwa mu kunganira amazi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) avugururwa.

Ni nyuma y’uko amwe muri aya mariba, ahanini yari yarubatswe n’Ubudehe mbere ya 2010, atangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwangiriza.

Urugero rutangwa n’abaturage ni urw’iriba rya Nyamutobo riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Kamugina mu 2008.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko iri riba ryangiritse ndetse ko ritakizana amazi menshi yahaza abarigana.

Munezero Jeanne wagerageje gusimbuza itiyo yangiritse akoresheje imikoba y’ibiti avuga ko hari hashize igihe amazi yarabuze ku iriba kandi ari isoko, bagerageza gushaka icyaba gikozwe mu gihe bategereje igisubizo kirambye.

Munezero ati “Twasanze harangiritse itiyo, ndatekereza nti ntitwategereza ubufasha bwo hejuru, maze mfata umukoba ndaza nzirikaho kugira ngo tube tuvoma mu gihe tutarabona ubundi bufasha.”

Nsengiyumva Pierre nawe avuga ko kuba amazi y’iri riba atakiboneka ari menshi bituma abarikoresha barimaraho umwanya munini cyangwa se bikabasaba gukora urugendo bajya gushaka ahandi bavoma.

Uretse ibyo kandi, kuba itiyo itwara aya mazi yarangiritse, bituma hari igihe bavoma amazi yanduye cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Kagoyire Jaqueline nawe yongeyeho ati “Iyo amazi ya WASAC yabuze, iri riba niryo tuba dutezeho amakiriro kandi abarigana ni benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga ugasanga hari umurongo munini cyane.”

Mugabo Gilbert

Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage avuga ko ikibazo kigiye gukorerwa isuzuma.

Ati: “Icyo kibazo ntabwo nari nkizi ariko kigiye gukorerwa ubugenzuzi kugira ngo gikemuke, vuba aha muri iyi misi tuzohereza abahanga mu by’amazi (abatekenisiye) babanze barebe uburyo ikibazo giteye.”

Visi Meya Mugabo avuga ko gusana amariba muri Muhanga ari igikorwa ngarukamwaka, bityo ko icyo kibazo kiri bushakirwe umuti.

Raporo zinyuranye zigaragaza ko Akarere ka Muhanga kari ku gipimo cya 86% by’amazi meza.

Umwanditsi: Alleluia DEO

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads