OIP-1.jpg

Muhanga: Ba mutima w’urugo barashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda ndetse n’iry’akarere muri rusange.

Ibi yabivugiye mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’akarere yabaye kuya 1 Nzeri, yahuje ba mutima w’urugo bahagarariye imirenge yose uko ari 12 igize aka karere.

Yagize ati “Nta kintu dufite tubanenga muri abagore beza. Iyo tugeze hano turanezerwa ariko n’iyo tugeze mu mirenge dusanga mutima w’urugo afite inshingano zikomeye, intambwe akarere kacu kari gutera mutima w’urugo afitemo umusanzu udasanzwe.”

Kayitare Jacqueline, umuyobozi w’akarere ka Muhanga aganiriza abagore

Meya Kayitare yakomeje ashimira ba mutima w’urugo uburyo badahwema gukora ngo imirenge yabo itere imbere.
Aha yagize ati “Ubwo duherukana hari ingamba twafashe kandi rwose iyo ugeze mu mirenge ibikowa birivugira, abana n’imiryango yacu bameze neza n’ubwo nta byera ngo de ariko twizeye ko twese tugihuje imbaraga n’ibitameze neza bizatungana.”

Iyi gahunda imaze kugeza byinshi ku bagore b’i Muhanga

Ingabire Umutoniwase, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Kibangu, yavuze ko nk’abagore iyo bahuye bagashyira hamwe hari byinshi bageraho.
Yagize ati “Iyo umuntu yavuye mu rugo agahura na bagenzi be bakaganira agira icyo yunguka mu iterambere. Ubu twashishikarijwe kurwanya imirire mibi, gushishikariza abana kujya mu mashuri n’abarivuyemo bagasubizwayo, kujya mu matsinda tukizigamira, tukabitsa, tukabikuza ndetse tukajya no mu bigo by’imari tugasaba inguzanyo no gukora imishinga mito ituzamura.”

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama rusange

Yakomeje avuga ko imirimo abagabo bakora iyo umugore atinyutse agatera intambwe nawe ayigeraho, icya mbere kikaba ubushake, ibindi bikoroha.
Ati “Muri iyi viziyo turimo Isi iri kuvuduka mu iterambere rero n’umugore agomba guhinduka, akava mu bwigunge ntaheranwe n’amateka ya kera, ntahore ateze amaboko asaba umugabo, ahubwo akareba amahirwe amuzengurutse akayabyaza umusaruro bityo agateza umuryango we imbere.”

Umutoniwase kandi asanga kuri ubu abagore barashyiriweho amahirwe menshi, ahasigaye ari ahabo ho kuyabyaza umusaruro. Muri ayo harimo “kwegerezwa ibigo by’imari, gushishikarizwa kwibumbira mu matsinda n’ibindi”.

Ku ruhande rwa Mukandayisaba Jacqueline, ukuriye abagore mu murenge wa Nyabinoni, we avuga ko umugore atari uwo kwicara mu rugo, ahubwo nawe afitiye igihugu akamaro.
Ati “Twari twarahejejwe mu gikari, tutajya aho abandi bari, tudafata ibyemezo ariko ubu tugira iminsi duhuriraho tugakora ubukangurambaga, mu nteko z’abaturage, ku muganda, mu nama – aho hose tujyayo tugatanga ubutumwa. Iyo igikorwa kirangiye rero ni amahirwe akomeye kandi ntiduteze gutesha agaciro uwakadusubije.”

Ifoto rusange yabitabiriye inama rusange

Mukandayisaba yakomeje avuga ko ubu bafite byinshi bishimira, birimo no kuba sosiyete yaramenye agaciro kabo, bityo ko nabo imihigo bazakomeza kuyesa batabanje gutega amaboko.

Aba bagore bavuga ko ibyo bakoze bidahagije bityo bagiy gushyira imbaraga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2025-2026.

Uwitwa Uwamahoro Beatha nawe witabiriye uyu munsi agaruka ku mihigo bafite yagize ati “Turifuza guteza imbere umuryango, kujyana abana ku ishuri, ndetse no dutanga n’ubwisungane mu kwivuza. Ubu rero tugiye gukora cyane kuko n’ubundi hari ibibazo bikigaragara aho dutuye.”

Nshimiyimana Gilbert, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yavuze ko iyo bahuje abagore hamwe, biba ari umwanya ukomeye wo kongera gutekereza ku mihigo umukuru w’igihugu afitiye abaturage.
Aho yagize ati “Ibi bintu turimo ntabwo ari ibintu byoroshye ahubwo bifite agaciro. Ibyiza byose twifuriza igihugu cyacu ntabwo byashoboka tudafite umuryango ukomeye, utekanye kandi uteye imbere.”

Mu butumwa bwe, Nshimiyimana yasabye abagore gushyira imbaraga mu burere bw’abana no kwigisha abagize umuryango.
Ati “Iyo abantu bigishijwe, n’ubwo gutandukana byabaho, ababyeyi bombi bakomeza kwiyumvamo inshingano z’abo babyaye. Bitandukanye n’iby’ubu, ujya kubona niba umugabo n’umugore batandukanye n’abana babo babigenderamo bagasigara ari umuzigo kuri rubanda no kuri Leta.”

Nshimiyimana Gilbert, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga

Yakomeje avuga ko ababyeyi basabwa gushyira imbaraga mu gutoza abana umuco mu rwego rwo kubategura kuba Abanyarwanda bifuzwa n’igihugu mu myaka iri imbere.

Inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ni urubuga rwashyiriweho abagore, rugamije gukora ubuvugizi, gukemura ibibazo bibangamiye umugore no kumufasha kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse, utekanye kandi uteye imbere.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads