OIP-1.jpg

Muhanga: Abayobozi barasabwa kwita ku rubyiruko rugize umubare munini w’abatuye akarere

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abo bafatanyije kuyobora aka karere gutekereza no kurengera urubyiruko kuko arizo mbaraga z’ejo hazaza

Ibi yabivugiye mu nama ya komite mpuzabikorwa y’akarere ka Muhanga yabereye kuri Saint Andre Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025.

Inama iba buri mwaka yitabirwa n’abafite aho bahurira na serivisi zihabwa  abaturage barimo abahagarariye inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa , abanyamabanga  nshingwabikorwa b’imirenge , abayobozi b’imidugudu abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi iba igamije

 gusuzuma imikorere y’uko serivisi yatanzwe mu mwaka ushize hakanarebwa uko umwaka utaha bagomba gukora.

Mu butumwa bwe Madame Kayitare yasabye abo bafatanyije kuyobora gushyira umutima ku nshingano no gukomeza kunoza serivisi batanga hagamijwe gukomeza gushyira umuturage ku isonga kandi muri byose urubyiruko rukitabwaho kuko 67% by’abatuye aka karere ari urubyiruko.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga

Yagize ati”Mu mishinga yose itegurwa urubyiruko rugomba gutekerezwaho yaba amahirwe atururka ku ishoramari, yaba atururka kuri leta cyangwa se ubwunganizi buturuka mu bafatanyabikorwa 67% ntikwiye gutakara iryo ni ihame twihaye.”

“Kugira ngo Muhanga twifuza tuzayigereho ni uko twubakira kuri aba bato kandi twizera ko nitumara kububakira ubushobozi, kubashyigikira no kubigisha gufata inshingano, Muhanga izaramba kandi izaba ishyigikiwe kuko izaba irimo abato batojwe hakiri kare bityo ibe iteye imbere mu buryo bwose ubu no mu gihe kiri imbere.”

Yakomeje agira ati:  “Buri muyobozi arasabwa kwita ku nshingano ze kugira ngo zigire impinduka nziza ku baturage, tukazirikana ko ibyo dukora hari umusaruro bitanga kandi akareka no gutesha agaciro ikizere yahawe n’abaturage kubera ko ibi byose dukora ni abaturage baba barabiduhayemo inshingngano.”

Yashimangiye ko kugira ngo babashe gusohoza izo nshingano, ari uko bagomba kubera abaturage inyanagamugayo bityo bakabakorera neza kandi ku gihe.

Nshimiyimana Gilbert uhagarariye inama njyanama y’akarere  yashimiye ubufatanye abayobozi bagira mu guteza imbere akarere, anabasaba gukomeza kunoza serivisi batanga birinda gusaba abaturage ibitaragenwe kandi bagakora cyane kuko “uburibwe bw’umurimo buryana kurusha ubw’ubukene.” 

Ati: “Ibyo twagezeho ntabwo umuntu umwe yabyishoboza, ahubwo ni uko twafatanyije. Mukomeze kwita ku baturage mubaha serivisi izira ikizinga nk’uko umukuru w’igihugu cyacu abyifuza. Umuturage atekane, ahinge asarure , yishyire yizane ahore ku isonga kandi  twese dushyize hamwe tuzabigeraho .’’

Mukamusoni Agnes uyobora umudugudu wa Kinyamyi Akaba n’umwe mu bahawe ibihembo byo kwesa imihigo, avuga ko hari aho bavuye hari n’aho bageze.

Ati: “Hari byinshi twakoze. Nko mu mudugudu wange, nabashije guhashya inzoga y’igikwangari yatumaga abaturage badakora imirimo yabo ngo biteze imbere, hari n’ibindi byinshi twahanganye nabyo, tugiye gukomeza mu muri uwo  mujyo dushyira imbaraga mu kwita ku rubyiruko  turufasha kubyaza umusaruro amahirwe leta yaruhaye kugira ngo dukomeze kubaka ejo hazaza heza h’akarere kacu.”

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu tugize intara y’Amajyepfo gafite imirenge 12 utugari 63 n’imidugudu 331.  67% by’abatuye Akarere ka Muhanga ni urubyiruko.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads