Nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kagaragaye mu myanya iri inyuma mu mitsindire y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa mashuri 2024/2025, ubuyobozi bw’akarere bwakoranye inama n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’uburezi kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yari igamije kurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu burezi bw’akarere, no gushyiraho ingamba zafatwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abagenzuzi b’uburezi ku rwego rw’imirenge, abahagarariye amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, abahagarariye imirenge, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere bafite aho bahurira n’uburezi.
Mu butumwa bwe, Meya Kayitare yasabye abitabiriye iyi nama ko buri wese akwiye kuzirikana uruhare rwe mu guteza imbere uburezi, by’umwihariko mu kuzamura umusaruro w’imitsindire y’abanyeshuri.
Yagize ati: “Iyo abantu badakora inshingano zabo uko bikwiye, cyangwa se bagaha agaciro ibindi bitari iby’ingenzi, bigira ingaruka ku musaruro. Bisaba ko buri wese yitanga kandi ibyo agomba kubigaragariza mu musaruro ugaragara kubo turera.”

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Meya Kayitare kandi yagarutse ku myitwarire idahwitse y’abarimu bamwe na bamwe, harimo kuba ku kazi amasaha make, kudasohoza inshingano uko bikwiye, ndetse n’imicungire mibi y’amafunguro y’abana, biri mu bisubiza inyuma umusaruro.
Ati: “Turi kubona ikibazo cyo kuba ku kazi amasaha make, ibyo bikababaza cyane iyo bigaragara ku muyobozi kuko bihita biba urugero kubo tuyobora. Iyo rero twahisemo kutanoza inshingano zacu tuba tunahisemo ko n’abo dufasha kunoza izabo nabo biba bityo, kandi dukwiye kuzirikana ko iyo myitwarire igira ingaruka ku buzima bw’abandi.”
Yakomeje asaba abatita ku nshingano zabo kubihagarika, ndetse anashimira abazitaho, abasaba gukomereza aho bageze.
Abayobozi b’amashuri n’abagenzuzi b’uburezi baratanga icyizere
Nyirambarushimana Jacqueline, Umuyobozi w’Ishuri rya GS Nsanga riherereye mu murenge wa Rugendabari, yavuze ko umwanya mubi akarere kabonye utababaje gusa, ahubwo wahaye abayobozi ishusho nyayo y’aho bagomba gushyira imbaraga.
Ati: “Kuba akarere ka Muhanga karaje mu myanya y’inyuma byaratubabaje, ariko binagaragara ko hari impamvu zabiteye bityo nk’abayobozi n’abafatanyabikorwa hari icyo twiyemeje, buri wese yarebye aho amanota yaburiye, rero niho tugiye gukosora.”
Umugenzuzi w’Uburezi mu murenge wa Nyarusange, Semana Vincent, we yavuze ko imikoranire hagati y’abarimu, abayobozi b’ibigo, ababyeyi n’inzego za Leta ari inkingi ikomeye mu guhindura ibintu.
Yagize ati: “Imikoranire hagati y’abarezi ndetse n’abayobozi b’ishuri, ababyeyi n’ubuyobozi bwite bwa leta, ni ngombwa ko hakumvikanwa ikigomba gukorwa kugira ngo abana bazatsinde neza.”
Yakomeje avuga ko hakabayeho no kuganira n’abanyeshuri bazakora ikizamini cya leta bakerekwa ibintu byose bagomba gukora ngo bazatsinde neza.
Uyu mugenzuzi yongeyeho ko gutegura amasomo yo kwigisha, azwi nka Scheme of work hashingiwe ku nteganyanyigisho , kugenzura abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo kugira ngo harebwe niba bakora inshingano zabo ,nabyo biri mu byafasha kongera umusaruro.
Akarere ka Muhanga, ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Gafite ibigo by’amashuri birenga 170. Mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025, kaje ku mwanya wa 22 mu mashuri abanza, n’amanota 52.4%. Kaje kandi ku mwanya wa 21 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ndetse no ku mwanya wa 18 mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye















