Abarezi bigisha mu mashuri ya Kiliziya Gatolika yo muri Paruwasi St Andre Gitarama, barasabwa gutanga uburezi bufite ireme kandi bugeza abana ku mpagarike n’ubugingo binyuze mu kubigisha indangagaciro za Gikirisitu n’iz’umuco Nyarwanda.
Ibi babikanguriwe mu mwiherero wateguwe na paruwasi yiragije Mutagatifu Andereya ya Gitarama, wahurije hamwe abarimu bigisha mu mashuri ya Kiliziya yo muri iyi paruwasi.
Padiri Anatole Niyitanga uyobora Paruwasi St. Andre Gitarama avuga ko uyu mwiherero utegurwa hagamijwe kwibutsa abarezi inshingano zabo zo kurerera neza imana ndetse n’igihugu.
Yagize ati “Muri Kiliziya Gatolika tugira umwihariko wo kugira uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku mwarimu, ariko umurezi wigisha muri iryo shuri aba agomba kwita kuri izo nshingano kugira ngo azamure umwana mu bwenge, mu bwitonzi, mu gihagararo ndetse n’icyubahiro, akamenya no kubaha Imana, abarimu n’ababyeyi.”
Yakomeje asobanura ko bahuriza hamwe abarezi hatitawe ku madini basengeramo. Ati “Duhuriza hamwe abarezi bigisha mu mashuri Gatolika ya Paruwasi St. Andre Gitarama tutitaye ku idini umwarimu asengeramo kuko, ibyo tubabwira ntibishingiye ku idini Gatolika gusa, ahubwo tuba twibanda ku nshingano z’umwarimu uri mu burezi kandi atibagiwe no kuba umukirisitu unogeye imana mu idini iryo ariryo ryose.”

Padiri Anatole Niyitanga, Padiri mukuru wa Paruwasi St. Andre Gitarama
Padiri Niyitanga yasabye abarimu gukunda umurimo wabo, bagakomeza gufatanya na kiliziya n’ababyeyi mu kurera abana kuko ngo hatabayeho ubwo bufatanye, nta burezi bwiza bwaboneka. Ati “Iyo inkingi imwe ivuyemo, hari ikiba kivuyemo. Ni nk’amashyiga atutu, iyo rimwe rivuyeho umuntu ntabasha guteka.”
Abarezi bitabiriye uyu mwiherero, basangije ICK News ibyo bungukiyemo ndetse nibyo bagiye gukora kugira ngo barusheho kurera neza abana bigisha.
Mukandori Sezaria wigisha kuri Ecole St. Andre Gitarama, ahamya ko uyu mwiherero ari ingirakamaro kuko yungukiyemo uko azajya yitwara ku bana yigisha abona batameze neza.
Yagize ati: “Iyi gahunda yaziye igihe kuko urebye abana tuba duhagaze imbere umunsi ku wundi, ukareba uko baba bameze ndetse n’imiryango baturukamo, navuga ko iyi ari nk’imfashanyigisho duhawe yo kumenya uko tubitwara imbere. Kubera ko hari igihe umwana ubona asinzira mu ishuri, atameze neza, rero icyo gihe bituma dushaka impamvu asinzira mu gitondo, impamvu atishimye se n’ibindi, bityo bigatuma umenya uko umwitwaraho.”

Mukandori Sezaria, Umurezi kuri Ecole St. Andre Gitarama
Mukandori yakomeje agira ati “ibyo batwigishije rero byatumye ndushaho kumva ko hari ibyo ngomba kurenza kubyo nakoraga kubera ko wa mwana ni wowe atezeho ejo heza.”
Usengumuremyi Pierre, umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo kuri GS Gitarama ashima iyi gahunda yashyizweho na St. Andre Gitarama kuko ibibutsa inshingano zabo zo kurerera neza igihugu.
Ati: “Gushyiraho iyi gahunda ni byiza cyane kuko byongera kutwibutsa inshingano zacu nk’abarezi. Abana twigisha batwigiraho byinshi, iyo rero natwe duhuguwe tukibutswa inshingano n’indangagaciro tugomba kugira mu muhamagaro wacu wa buri munsi, ibyo bidufasha kuba twabera ba bana turera intangarugero.”

Usengumuremyi Pierre, Umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo kuri GS Gitarama
Ingabire Olive wigisha mu Ishuri ribanza rya Biti avuga ko inyigisho bahawe zibibutsa ko umwarimu atari uwo gutanga ubumenyi gusa ahubwo anatanga uburere.
Ati “Izi nyigisho zisa nkaho zidushyira mu buzima bushya kuko umwarimu si uwo gutanga ubumenyi gusa, ahubwo twebwe tugomba gufasha ababyeyi kurera kubera ko uriya mwana akenshi aza ku ishuri hari ibintu byinshi abura mu rugo, kugira ngo tubyuzuze. Ntabwo aba abura amasomo gusa ahubwo umwana nyawe ni ufite bwa bumenyi buvanze n’uburere, kubera ko ubumenyi bwaba imfabusa adafite n’uburere.”

Ingabire Olive, Umurezi ku Ishuri ribanza rya Biti
Gahunda yo guhuriza hamwe abarezi bigisha mu mashuri Gatolika yo muri Paruwasi ya St. Andre Gitarama kugira ngo bibutswe inshingazo zo gutanga ubumenyi budasigana n’uburere, ni gahunda ngarukamwaka yatangijwe muri 2019. Gusa guhera mu 2020 kugeza mu 2022, iyi gahunda ntiyakozwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Yongeye gusubukurwa guhera mu 2023.













