Kuri uyu wa Gatandatu, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), bibumbiye mu itsinda ribungabunga ibidukikije, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu muganda wo gutera ibiti wabereye mu Kagari ka Gitarama.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuhuzabikorwa wa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu Karere ka Muhanga, IP Kazungu Fredy, Agoronome w’Umurenge wa Nyamabuye, Sunzu Jonathan, abaturage bo muri ako kagari ndetse n’abanyeshuri ba ICK.
Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Minisiteri y’Ibidukikije yo kurengera ibidukikije binyuze mu gutera ibiti.
Uyu muganda ngarakakwezi wo kuri uyu munsi waranzwe n’ibikorwa byo gutera ibiti mu myobo yari yaracukuwe, ndetse no gucukura indi mishya aho byari bikenewe, hagamijwe kongera ibiti mu gace ka Gitarama.
Agoronome w’Umurenge wa Nyamabuye, Sunzu Jonathan, yashimiye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, avuga ko kuba urubyiruko by’umwihariko rw’abanyeshuri rwitabira umuganda ari ikimenyetso cy’ubwitange n’urukundo rw’igihugu.
Yagize ati: “Turashima cyane urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye uyu muganda. Dukangurira n’abandi kujya bagaragaza uruhare rwabo mu bikorwa nk’ibi byo kwitanga, kuko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu.”
Yibukije abaturage gukomeza kubungabunga amashyamba n’ibidukikije muri rusange, kuko ari isoko y’ubuzima bwiza.
IP Kazungu Fredy, nawe yashimiye abanyeshuri n’abaturage bitabiriye umuganda, abibutsa ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza indangagaciro zo gukunda igihugu.
Ati: “Ndashima cyane ubushake n’ubwitange mwagaragaje muri iki gikorwa. Ibi ni ikimenyetso cy’icyerekezo cyiza ku gihugu cyacu.”
Yaboneyeho n’umwanya wo kwibutsa abaturage ko kubungabunga umutekano ari inshingano za buri wese, bityo ko gutangira amakuru ku gihe ari umusanzu ukomeye n’inshinganboi za buri muturage.
Eric Bizimana, uyobora itsinda ry’abanyeshuri ba ICK ribungabunga ibidukikije, yavuze ko bahisemo kwifatanya n’abaturage muri uyu muganda kuko ari inshingano zabo nk’urubyiruko ruharanira kurengera ibidukikije.
Yagize ati: “Dufite inshingano zo kurengera ibidukikije. Ni yo mpamvu twifuje kwifatanya n’abandi mu muganda rusange wo gutera ibiti, nk’imwe mu ntwaro zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.”
Mutabazi Christian, umwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu.
Ati: “Ndishimye kuba nanjye ndi kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi byo guha icyerekezo cyiza ubuzima bw’igihugu n’abagituye. Uyu munsi naje, kandi n’ubutaha nzaba mpari”.
Muri uyu muganda, wabereye I Gitarama, hatewe ibiti 1,200 ku buso busaga hegitari 2.5.
















