Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Lewo, umurinzi w’Iseminari nto ya Kabgayi, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2024, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abaseminari ndetse n’abakirisitu muri rusange kugira intego mu buzima, kwirinda ikibi no gukurikira inzira ya Kristu kugira ngo bazagire uruhare rufatika mu iterambere rya Kiliziya n’igihugu.

Mu butumwa yagejeje ku basesaridoti, ababyeyi, n’abaseminari bitabiriye ibi birori, Musenyeri Balthazar yagize ati “Ndabifuriza kugira intego, bizabarinda kuyobagurika hirya no hino kandi bizabarinda ikibi. Gira intego yo gutsinda kandi ubishakire inzira, gira intego yo kuzaba umuntu wizewe n’ababyeyi, n’Imana, n’igihugu ndetse na Kiliziya. Inzira nta yindi, ni iyo Yezu Kristu yatweretse, kandi iyo nzira muyihate ibirenge aho kunyura hirya no hino cyangwa mu kibi.”

Yagaragaje kandi ko kugira icyerekezo cyiza bisaba imyitwarire ikwiye umukirisitu, harimo kumenya kumva no gushyira mu bikorwa inyigisho umuntu ahabwa, no kwirinda amagambo adafite umumaro.
Ati “Turebe uko dukoresha amatwi n’ururimi byacu, tubungabunge n’imitima yacu, n’indi myanya y’umubiri Nyagasani yaduhaye ariko ishushanya aho we ashaka kutugeza. Bityo tureke Kristu atubemo tumukunde, kuko biri mu bizadufasha kwitegura kuzaba abahamya be n’abahamya b’urukundo rwe.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yanaboneyeho gusaba ababyeyi gufata iya mbere mu kurera abana babo, babasengera, bababera urugero rwiza no kubafasha gukura banogeye Imana, igihugu na Kiliziya.
Ati “Babyeyi mujye musengera abana kandi mubasabire, kugira ngo koko abana bakure banogeye Imana, igihugu na Kiliziya. Ibyo bakora byose mubabere urugero.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, nawe wari witabiriye ibi birori, yasabye aba banyeshuri ko kwiga bafite intego ari byo bizabafasha kugera ku rwego rwiza mu buzima.
Ati: “Mwumvise ko hano hari abayobozi bakomeye haba mu nzego za Leta, Kiliziya n’abandi banyuze hano. Ibyo bikwiye kubabera urugero rwiza. Namwe mugomba guharanira kurangwa n’uburere bwiza ndetse mukiga mushyizeho umwete.”
Uretse uruhare abana basabwa kugira, ababyeyi nabo ntibarengejwe ingohe kuko nabo basabwe kujya basubukurira aho mwarimu yagarukiye.
Ni ibyagarutsweho na Thadée Musabyimana, Perezida w’Inama y’Ababyeyi barerera muri Iseminari Nto ya Kabgayi, uvuga ko uburere bwiza butagarukira gusa ku gutunga abana mu buryo bw’umubiri.

Yagize ati “Nk’ababyeyi, kurera kwacu ntibikwiye guhagararira mu kubagaburira, kubambika no kubishyurira amashuri gusa, ahubwo dukwiye kubaha n’ibibatungira roho. Kandi aho mwarimu yagarukirije niho tugomba gukomereza, kuko impanuro z’umubyeyi zihoraho.”
Yashimiye kandi uburyo Iseminari itanga uburere bufatika, kuko ngo aho abanyeshuri bayo bageze hose bagaragarira abandi nk’intangarugero.
Abanyeshuri biyemeje gushyira mu bikorwa impanuro bahawe
Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi semineri batangaje ko bazakurikiza inama bagiriwe, kugira ngo bazagire umumaro mu muryango Nyarwanda no muri Kiliziya.
Uwitwa Marcel Niyomucamanza, aganira na ICK News yagize ati “Ibintu batubwira mu ishuri biba ari ingirakamaro kuko biba bizadufasha kubaho neza. Twiteguye gukoresha ubwenge n’imitima yacu neza nk’abaseminari bitegura kwiha Imana, ku buryo tugaragara muri sosiyete nk’abantu bafatirwaho urugero.”
Ibi byashimangiwe na Sabin Hirwa Ineza uhagarariye abanyeshuri, wavuze ko bafite intego yo kudatenguha ababyeyi, abarezi na Kiliziya bitewe n’ikizere babagiriye.
Semimari nto ya Kabgayi yisunze Mutagatifu Lewo isanzwe ifatwa nk’ishuri rya mbere rikuze muyisumbuye yo mu Rwanda, yashinzwe na Musenyeri Jean-Joseph Hirth mu mwaka wa 1913, bivuze ko kuri ubu imaze imyaka 112 ishinzwe.























