Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo, Enoch Godongwana,yahagaritse igikorwa cyo gutangaza ingengo y’imari iki gihugu kizakoresha muri uyu mwaka bitewe no kutumvikana n’abagize guverinoma.
Abagize guverinoma bamaganiye kure iyi ngengo y’imari kubera gahunda Enoch afite yo kongera umusoro ku nyongeragaciro (VAT) bavuga ko byari gutuma ibicuruzwa ku isoko bikomeza kwiyongera mu gihe ubukungu bw’Abanyafurika y’Epfo benshi butifashe neza.
Kunanirwa kumurika iyi ngengo y’imari kwa Minisitiri Godongwana kwateye ubwoba Abanyafurika y’Epfo, kuko ari ubwa mbere ibi bibayeho kuva mu 1994 ubwo bigobotoraga ubutegetsi buyobowe n’abazungu.
Nyuma y’itangazwa ryaya makuru ifaranga ry’Afurika y’Epfo ku isoko ry’imari n’imigabane, ryahise rigabanuka cyane ugereranyije n’idolari rya Amerika.
Ishyaka rya Democratic Alliance (DA), ari na ryo rya kabiri rinini muri guverinoma y’ubwiyunge, ryari mu barwanyije bikomeye ingengo y’imari yari yatanzwe.
Umuyobozi waryo, John Stenhuisen, yatangaje ko ishyaka rye ritashoboraga kwemera kongera umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ukava kuri 15% ukagera kuri 17%, aho yavuze ko mu “myumvire nyayo, byari gutuma ubukungu bw’igihugu burushaho kugwa hasi”.
Abandi batari bakiriye neza iby’iyi ngengo y’imari ni abafatanyabikorwa ba ANC nabo babarizwa muri guverinoma y’ubwiyunge, barimo ishyaka Freedom Front Plus, aho bo batangaje ko bamenyeshejwe gusa iby’izamuka ry’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) mbere y’uko Godongwana atangaza ingengo y’imari gusa batari babyemeye.
Minisitiri Godongwana yabwiye itangazamakuru ko uwo mugambi wo kongera umusoro ku nyongeragaciro (VAT) wari wagarutsweho muri guverinoma mu cyumweru gishize.
Icyakora yanavuze ko ingengo y’imari izasubirwamo igashyikirizwa Inteko Ishingamategeko ku wa 12 Werurwe, nyuma y’ibiganiro bigamije gukemura ayo makimbirane.
Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Economic Freedom Fighters (EFF), ryagaragaje ko ritishimiye isubikwa ry’ingengo y’imari, rivuga ko iki ari “ikimenyetso cy’ubuyobozi budashoboye , budafata imyanzuro ihamye, kandi bushishikajwe n’inyungu z’abantu bwite”.
Gusa abagize Democratic Alliance (DA) yo yashimye iryo subikwa, ivuga ko ari “intsinzi” kandi ishimangira ko izaharanira ingengo y’imari “ibereye iterambere n’izamuka ry’akazi”.
Umusoro ku nyongeragaciro (VAT) waherukaga kongerwa mu mwaka wa 2018, uva kuri 14% ugera kuri 15%.













