OIP-1.jpg

Minisitiri Roman Starovoit wari uherutse kwirukanwa na Putin yasanzwe yapfuye

Komite y’Ubugenzacyaha mu Burusiya yatangaje ko Roman Starovoit wahoze wari Minisitiri w’Ubwikorezi muri iki gihugu  yasanzwe  yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje imbunda.

Ibi bibaye nyuma yuko kuwa mbere ushize yari yirukanywe kuri uwo mwanya na Perezida Vladimir Putin.

Nta mpamvu yatanzwe ku iyirukanwa rya Starovoit, gusa nyuma y’aho gato, Andrei Nikitin wari umwungirije yahise atangazwa nk’umusimbura we ku mwanya wa Minisitiri w’Ubwikorezi.

Komite y’Ubugenzacyaha yavuze ko igikomeje gukora iperereza ngo imenye icyateye urupfu rwe mu buryo bw’ukuri.

Uyu Starovoit yamaze hafi imyaka itandatu ari Guverineri w’Intara ya Kursk. Iyo ntara yigeze kugabwaho igitero gitunguranye n’ingabo za Ukraine muri Kanama umwaka ushize, zigarurira bimwe mu bice byako.

Muri iki gihe, Moscow iherutse kongera kuyigarurira, ariko muri Kamena, Ukraine yatangaje ko igifite agace gato kari mu Burusiya.

Uwasimbuye Starovoit ku buyobozi bw’iyo ntara, Aleksey Smirnov, nawe ntiyatinzeho kuko yatawe muri yombi muri Mata, ashinjwa kunyereza amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kubaka ibirindiro ku mupaka uhuza iki gihugu na Ukraine.

Nk’uko ikinyamakuru Kommersant cyo mu Burusiya cyabitangaje, Starovoit nawe ngo yiteguraga kujya kwitaba urukiko nk’umwe mu bashinjwa muri icyo kibazo.

Perezida wa Komite  Ishinzwe Ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Andrei Kartapolov, yabwiye televiziyo RTVI ko urupfu rwa Starovoit ” rwabaye mu minsi mike ishize”.

Ubwo Dmitry Peskov, usanzwe ari Umuvugizi w’ibiro bya Perezida yatangazaga urupfu rwa Starovoit, yabajijwe n’abanyamakuru icyatumye yirukanwa, maze avuga ko byatewe nuko Perezida Putin yamutakarije  icyizere kubera ibibazo byo muri Kursk.

Starovoit yari amaze amezi make agizwe Minisitiri w’Ubwikorezi, aho yagiye kuri uwo mwanya mu kwezi kwa Gicurasi 2024.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads