Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yabwiye abana n’urubyiruko ibintu bine bakwiye gukora kugira ngo bazabe indashyikirwa mu buzima bw’ahazaza birimo kwizera impano zibarimo no gukora cyane.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Fondasiyo Gasore Serge n’Ikipe y’amagare ya Israel Premier Tech, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’amagare (The Field of dreams) giherereye i Ntarama mu karere ka bugesera.
Minisitiri Mukazayire yagize ati: “Mwizere impano zibarimo, mukore cyane, mugire inzozi n’icyerekezo kuko byombi byabageza ku ntego mushaka kugeraho.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi ni ukudacika intege, mukomeza gushyiramo umuhate, ndetse mufite ikinyabupfura no kwitanga.”
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kubaka inyubako ziteza imbere abana bafite impano mu mukino w’amagare.

Minisitiri Nelly Mukazayire na Meya Mutabazi Richard bafunguye ‘The Field of Dreams’
Yavuze kandi ko ikibuga The Field of Dreams n’inyubako zacyo bibereye urubyiruko kandi kizabafasha gukarishya ubumenyi no kuzamura impano bifitemo, bikazatanga abakinnyi b’amagare beza mu bihe bizaza.
Ati: “Iki kibuga gifasha urubyiruko rwacu kubona aho kwitoreza, gukarishya ubumenyi no kwitegura amarushanwa. Bitanga icyizere, intego no kuba indashyikirwa, bigatera imbaraga urubyiruko gutsinda no kugira imibereho myiza mu buzima.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, wari witabiriye uyu muhango, nawe yavuze ko guteza imbere umukino w’amagare mu rubyiruko bifasha kongera icyizere, ubushobozi n’imyumvire yabo.
Ati: “Ibi bikorwa si uguteza imbere umukino w’amagare gusa, ahubwo ni uguhindura urubyiruko rwacu, rukagira icyizere, ubushobozi n’imyumvire itekereza imbere heza.”
Yongeyeho ati: “U Rwanda ruri kugaragaza byinshi byiza, kandi ubufatanye na Israel muri siporo buzadufasha kugera kuri byinshi kurushaho.”
Igikorwa cyo gutaha The Field of Dreams, cyari kitabiriwe kandi n’Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi Jacques Landry, Silvan Adams uyobora Israel Primier Tech, na Gasore Serge washinze Fondasiyo Gasore Serge.


Umwanditsi: Sindikubwabo Marie Ange












