OIP-1.jpg

Minisiteri y’Uburezi igiye guhindura amashami y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko hateganyijwe impinduka mu bijyanye n’amashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu burezi rusange, aho abanyeshuri bazasigarana amahitamo atatu y’ibyo bashobora kwiga, bitandukanye n’impuzamasomo (combinations) 11 zari zisanzweho.

Nk’uko bisanzwe, umunyeshuri wigaga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Level), yahitagamo imwe mu mpuzamasomo uko ari cumi n’imwe zari zihari mu burezi rusange cyangwa agahitamo kwiga Imyuga n’ubumenyingiro aziga mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye atsinze ikizamini cya Leta.

Kuri ubu, MINEDUC yatangaje ko impinduka ziteganyijwe zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire bitatu, ari byo: Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu, n’Indimi.

Ibi Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yabitangarije mu nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda yateranye kuwa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zigamije kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi, no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Ubu kuva aho dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050 gishingiye ku bumenyi, tugomba kureba inyuma tukavuga tuti: Umunyarwanda uzatugeza kuri icyo cyerekezo ni nde? Ameze ate? Ateye ate? Twamugeraho dute? Twafasha abana bacu dute kugira ngo bazatugeze kuri icyo cyerekezo.”

Yongeyeho ati: “Ni ngombwa ko tureba mu mashuri tukavuga ngo turigisha iki, turakigisha dute, tubwirwa n’iki ko abana bamenye ibyo twabigishije? Hanyuma rero tureke no kubabeshya ngo batsinze kandi batatsinze, reka turebe uburyo ahubwo tubafasha.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko baganiriye n’abantu barenga ibihumbi 5,500 barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ibigo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kugira ngo bumve icyo bababwira ku mbogamizi bahura na zo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ati: “Ubwo twararebye turavuga tuti mureke ibi twita impuzamasomo (combination), ahubwo tugire ibyo twita ‘learning pathways’, ni ukuvuga ngo ikintu wiga kigamije igice runaka cy’ubumenyi. Rero tugasanga ubigabanyijemo ufite ‘learning pathways’ eshatu, hari Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.”

Yavuze ko, n’ubwo buri munyeshuri azajya ahitamo muri ibyo byiciro by’imyigire bitatu, hari amasomo buri wese azajya agomba kwiga nta yandi mahitamo, harimo Imibare, Ikoranabuhanga, Icyongereza n’Ukwihangira umurimo (Entrepreneurship).

Izi mpinduka ngo zigamije gufasha umwana kuzajya arangiza afite amahirwe yo kugira ngo ashobore gukomeza amashuri, cyangwa ajye ku isoko ry’umurimo, ariko ashobora kugira icyo akora, hanyuma ashobore no gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yavuze ko mu gihe bavugurura ikitabwaho cyane ari ukureba niba impuzamasomo ishyizwe ku ishuri rifite ibikoresho bihagije n’abarimu bahagije bo kwigisha ayo masomo.

Ati: “Ibyo bizatuma izari nyinshi zigabanyuka, ahubwo mu by’ukuri zisigare aho zigishwa neza kandi abana bavemo bafite ubwo bumenyi buhagije.”

Yavuze ko ikindi bizafasha ari uko abanyeshuri bazashobora kubona ibijyanye n’amahitamo yabo, kuko ibyari byinshi bizahurizwa hamwe muri bitatu gusa.

Biteganyijwe ko izi mpinduka zizagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro mu byiciro, ndetse byitondewe, kugira ngo bidateza ibibazo.

Ibi bivuze ko izi mpinduka zizatangirira mu mashuri azaba yiteguye kurusha andi.

Abari kwiga impuzamasomo zisanzwe kuri ubu, bazakomeza bazakomeza kwiga batyo kugeza barangije.

Ikindi ni uko abarangije bafite impamyabumenyi z’impuzamasomo zari zisanzweho, ntacyo izi mpinduka zizabahungabanyaho, kuko izo mpamyabumenyi zabo zizakomeza kugira agaciro nk’uko bisanzwe.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads