OIP-1.jpg

Mexique: Imyuzure yahitanye abantu 27

Ku wa Kane no ku wa Gatanu, imyuzure ikomeye yatewe n’imvura nyinshi yibasiye Mexique, imaze guhitana abantu 27 , mugihe hakiri abandi benshi baburiwe irengero.

Imvura yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu, yateje inkangu zikomeye zasenyeye amazu menshi, zaginza imodoka, n’ibiraro, bituma imihanda myinshi ifungwa kandi amashanyarazi arabura. Intara ya Hidalgo, iri mu burasirazuba bwa Mexique, ni yo yibasiwe cyane, kuko habarurwa abantu 16 bapfuye.

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko guverinoma yashyizeho ingamba zikomeye zo gufasha abaturage, aho abantu 5,400 bari mu bikorwa byo gusukura imihanda, gutabara no gutanga ubufasha bwihuse.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Turimo gukora ibishoboka byose ngo dufashe abaturage, dufungure imihanda kandi dusubizeho amashanyarazi.”

Ingabo zirwanira mu mazi zigera ku 3,300 nazo zoherejwe mu bikorwa byo kwimura abaturage mu bice byibasiwe ndetse no gusukura ibyangijwe n’imyuzure.

Mu ntara ya Puebla, Guverineri Alejandro Armenta yatangaje ko nibura abantu 9 bamaze guhitanwa n’iyi myuzure, abandi 5 bakaba baburiwe irengero. Abayobozi ba Puebla bavuga ko abantu bagera ku 80,000 bagizweho ingaruka zikomeye n’ibi bihe by’imvura. Muri Veracruz, abandi bantu 2 bahitanwe n’iki kiza.

Jose Cervante, nyiri resitora ya kawa mu gace kibasiwe, yagize ati: “Nta muntu wari witeguye ibi. Umwuzure wageze ku burebure bwa metero 1.5, unyura mu cyumba cyo kuriramo, resitora yose, igikoni, ubwiherero n’ahandi hose. Ibintu byose byarengewe n’amazi kandi turi mu bihe bibi cyane.”

Ubu hakomeje gushakishwa abantu baburiwe irengero, kandi leta ya Mexique irimo gukomeza kwihanganisha imiryango yabuze ababo. Abashaka kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baciye ku mupaka wa Mexique n’abo bakomeje kugorwa kubera iyi myuzure.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads