OIP-1.jpg

Menya Max Robert Dowman, umukinnyi muto muri Premier League 2025-2026

Max Robert Dowman ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza, wavutse ku itariki ya 31 Ukuboza 2009 i Chelmsford, Essex. Akina ku ruhande rw’iburyo (right winger) cyangwa nk’umukinnyi usatira (attacking midfielder) mu ikipe ya Arsenal.

Muri Nzeri 2023, ubwo yari afite imyaka 13 gusa, yatangiye gukinira Arsenal U18. Nyuma y’umwaka umwe gusa bigeze muri Nzeri 2024, yakinnye muri UEFA Youth League, aba umukinnyi muto cyane ugaragaye muri iryo rushanwa ku Isi.

Ntibyarangiriye aho kuko, ku itariki ya 1 Ukuboza 2024, yakiniye Arsenal U21muri Premier League icyiciro cya kabiri, afite imyaka 14 gusa. Muri uwo mwaka w’imikino wa 2024-2025 yatsinze ibitego 15 mu mikino 15 ya U18 Premier League, anatanga n’imipira 5 yavuyemo ibitego.

Ibyo byatumye atekerezwaho n’umutoza mukuru wa Arsenal Mikel Arteta ahita amuzamura mu ikipe ya mbere. Yasinyiye tariki ya 01 Nyakanga 2025.

Ku wa 23 Kanama 2025, yinjiye mu kibuga ku munota 64 asimbuye Noni Madueke umukino warangiye Arsenal itsinze ikipe ya Leeds United ibitego 5.

Undi mukinnyi muto muri shampiyona y’Ubwongereza muri uyu mwaka yitwa Rio Ngumoha ukinira ikipe ya Liverpool kuko we afite imyaka 16. Hari kandi na  
Estêvão Willian Almeida de Oliveira Gonçalves wa Chelsea  ufite imyaka 18 ndetse n’abandi.

Ku rwego rw’ikipe y’gihugu Max amaze gukinira ikipe y’Ubwongereza y’abatarengeje imyaka 17 na 16 aho mu mikino 16 amaze gutsinda ibitego 5. Harimo n’icyo yatsinze Czech Republic.

Uretse gukina mu kibuga hagati Max Dowman yifitemo ubuhanga bwo gutera imipira y’imiterekano izwi nka (corners, free-kicks) ari naho abahanga mubya sport bahera bavuga ko ari umukinnyi ukomeye cyane.

Dore icyo bamwe mu banyamupira bavuga kuri Max Downman

Umutoza w’ingimbi muri Arsenal Gustavo Oliveira avuga ko Max ari umukinnyi ukomeye cyane Isi yose ikwiye kwitega.

Wayne Rooney wakiniye Manchester united we ashimangira ko uyu mukinnyi ari ikomeye ku hazaza h’umupira w’amaguru.

Naho ikinyamakuru   Talksport   kivuga ko ari umukinnyi mwiza bityo rero akwiye kwitabwaho cyane ndetse ko abafana badakwiye kumushyiraho igitutu mu mukino azakinira Arsenal.

Ibindi wamenya kuri Downman ni uko bitewen’uko afite imyaka mike akiga ndetse akaba atemerewe kwambarira hamwe nabagenzi be.

 Ni muri urwo rwego yashyiriweho ahabugenewe yambarira nku mu kinnyi ukiri muto ndetse anahabwa n’umuntu umucungira umutekano kugira ngo ubuzima bwe budahungabana.

Max Downman ufite uburebure bwa 1.85cm niwe mukinnyi wa kabiri ukiniye Arsenal akiri muto nyuma ya Ethan Nwaneri wabikoze mu mwaka wa 2022 afite 15 n’iminsi 181 mu gihe Downman we yagiye mu kibuga afite imyaka 15 n’iminsi 235.

Umwanditsi: Ibyimana Cofi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads