Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, nibwo komite nshya y’Umuryango w’abanyeshuri bahagarariye abandi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (AGE-ICK) yarahiriye gutangira inshingano nshya zo kuyobora abanyeshuri biga muri ICK.
Mu kiganiro cyihariye na ICK News, Kanangire Pierre, Umuyobozi mushya wa AGE ICK, yahishuye ibyo ateganya kuzakorana na komite bafatanyije kuyobora mu gihe cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Kanangire w’imyaka 24 y’amavuko, akaba yiga mu mwaka wa 2 w’ibaruramari muri ICK, avuga ko mu byo ateganya kuzakora bishingiye ku kwegera abanyeshuri bakabafasha mu bibazo bahura nabyo byose haba mu myigire, mu myishyurire n’ibindi.

Ati “Muri iyi manda y’umwaka wa 2024-2025, njye na bagenzi bange tugiye gufatanya kuyobora AGE-ICK, tuzibanda cyane ku inozwa ry’uburyo bw’imyishyurire n’imyigire bikorewe ku ikoranabuhanga kuko hari bamwe mu banyeshuri batarasobanukirwa neza n’imikorere yabyo.”
Kanangire akomeza avuga ko bazanibanda ku kuzamura amatsinda y’abanyeshuri ‘clubs’ yose akorera muri ICK ndetse n’adahari ashingwe.
Akomeza avuga ko yizeye ko mu gihe aya matsinda azaba akora neza, byazagira umusaruro cyane ko hari ibintu bimwe na bimwe byigirwamo utasanga ahandi kandi byafasha mu buzima bw’abanyeshuri bwa buri munsi.
Ku kijyanye na bamwe mu banyeshuri batinda kubona amanota yabo, Kanangire avuga ko bazategura uburyo bwo gukorana n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abarimu kugira ngo hashakwe igisubizo kinoze.
Avuga kandi ko hazifashishwa imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp bazajya bahuriraho n’abahagarariye amashuri yabo, kugira ngo ibibazo byabo banyeshuri bibagereho byoroshye.
Uretse ibyo kandi, Kanangire avuga ko ku buyobozi bwe bazongera imbaraga mu ngendoshuri. Ati “Bitewe n’uko hari byinshi tugomba kwiga bijyanye n’umuco, amateka n’ibindi, ingendo shuri zirakenewe cyane.”
Kanangire akomeza avuga ko mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyeshuri ba ICK gutambutsa ibitekerezo byabo, AGE-ICK izakorana n’Ikinyamakuru cya ICK mu guhuza abayobozi n’abanyeshuri.
Ati “Natekereje umushinga wo kujya dutegura ikiganiro kikanyura ako kanya ku muyoboro wa YouTube wa ICK News, aho tuzajya dutumira abayobozi muri serivisi zinyuranye kugira ngo barusheho gusobanura ibikorerwa muri serivisi bayoboye.”
Akomeza avuga ko muri icyo kiganiro, abanyeshuri bazajya bagira umwanya wo kubaza ibibazo ku murongo wa telefoni kugira ngo bihite bisubizwa, ibidafitiwe ibisubizo bitwarwe kugira ngo bizashakirwe ibisubizo.
Kanangire yifuza ko iki kiganiro cyaba ngarukagihembwe ndetse abanyeshuri mu mashami yose bakacyisangamo. Ati “Ibyo bizafasha mu gukemura ibibazo by’abanyeshuri mu buryo bworoshye.”
Imyidagaduro kandi ngo kiri mu byo Kanangire na komite ayoboye bazongeramo imbaraga.
Ati “Uko imikino twayisanze ntibimeze neza cyane, kuko habaho imikino ariko ntiwavuga ngo, igihe iki n’iki hari umukino. Ubwo rero icyo tuzongeraho ni ugushyiraho ingengabihe y’imikino iteganyijwe.”
Kugira ngo babashe gusohoza ubutumwa bahawe, Kanangire avuga ko bazarema ubucuti hagati yabo n’abanyeshuri.
Ati “Icyambere ni ukurema ubucuti, tukamenya ko kuba abayobozi atari ikuzo, ahubwo ari inshingano duhamagariwe zo kuba intumwa z’abanyeshuri duhagarariye ,tukababera amaboko ndetse n’icyambu kibahuza n’ubuyobozi.”
Kanangire kandi ashimira umusanzu w’abababanjirije muri manda icyuye igihe, avuga ko ari amahirwe adasanzwe, ndetse ko bagiye gukomereza aho bacumbikiye.
Komite ya AGE-ICK 2024-2025 yatowe ku wa 23 Ugushyingo 2024, igizwe n’abantu 24 bafite inshingano zitandukanye ariko zuzuzanya, hagamijwe gucyemura ibibazo abanyeshuri bahura nabyo.













