OIP-1.jpg

Meddie Kagere yagarutse, amasura 3 mashya mu Amavubi yitegura Algeria

Umutoza w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gishuti uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Algeria muri Kamena 2025.

Umutoza Adel, witegura umukino wa gishuti na Algeria, yahamagaye abakinnyi biganjemo bamwe mu bari bamaze igihe kirekire batagaragara mu ikipe y’igihugu barimo nka Uwimana Noe Iman, Ngwabije Brian Clovis ndetse na rutahizamu Kagere Medie wari umaze iminsi 792 adahamagarwa muri iyi kipe.

Muri aba bakinnyi kandi habonetsemo abagiye gukina bwa mbere mu Mavubi barimo Kayibanda Claude Smith ukina mu gihugu cy’u Bwongereza, mu ikipe yitwa Lutown Town ikina mu kiciro cya Gatatu.

Undi ni Nkulikiyimana Darryl Nganji ukinira ikipe ya Football Club Verbroedering Dender Eendracht Hekelgem, mu gihugu cy’u Bubiligi mu cyiciro cya mbere.

Mu bandi kandi harimo Aly Enzo Hamon ukinira Angouleme CFC.  

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira umwiherero kuri uyu wa kane, tariki 29 Gicurasi 2025 ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko iyi kipe izahuguruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi yerekeza muri Algeria.

Mu mikino ibiri bazakina, uwa mbere uzaba tariki 05 Kamena mu gihe uwa kabiri uzakinwa tariki 09 Kamena 2025.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads