OIP-1.jpg

Marseille: Abantu 110 bamaze gukomeretswa n’inkongi y’umuriro

Abantu bagera ku 110 bamaze gutangazwa ko bakomeretse byoroheje kubera inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira umujyi wa Marseille, umujyi wa kabiri munini mu Bufaransa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bruno Retailleau, yatangaje ko abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 800 bamaze koherezwa ahabereye inkongi, ariko umuriro ukaba utari wakabashije kuzimwa  burundu.

Meya w’uyu mujyi, Benoît Payan, yavuze ko n’itsinda ry’abasirikare ryatangiye gufasha mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi. Yongeyeho ko ubwo inkongi yari irimo kwiyongera cyane, yageraga ku muvuduko wa kilometero 1.2 ku munota (0.7 mile), nk’uko byatangajwe na televiziyo BFMTV.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko abantu 400 bamaze kwimurwa mu byabo, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi icyenda (9) n’abapolisi 22 nabo bamaze gukomerekera muri ibi bikorwa.

Abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo no kutajya mu mihanda keretse babisabwe, kugira ngo imihanda ibe nyabagendwa ku modoka z’ubutabazi.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uri mu ruzinduko mu Bwongereza, abinyujije kuri X, yihanganishije abaturage n’abashinzwe kuzimya umuriro, abasaba gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano. Yagize ati: “Dutekereza ku bakomeretse no ku baturage bose.”

Ikibuga cy’indege cya Marseille cyatangaje ko kigiye kongera gufungurwa gahoro gahoro nyuma yo kumara amasaha menshi gifunzwe. Umuyobozi wacyo, Julien Coffinier, yavuze ko “atarigeze abona ikibazo nk’iki mu buzima bwe.”

Iyi nkongi yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kabiri hafi y’ahitwa Pennes-Mirabeau, mu majyaruguru ya Marseille, imaze kwangiza hegitari zigera kuri 700 (ni ukuvuga kilometero kare 7).

Mu Burayi hose hakomeje kugaragara inkongi zikomeye. Muri Espagne, mu gace ka Catalonia ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, abantu barenga 18,000 bategetswe kuguma mu ngo zabo kubera inkongi ikomeye.

Mu Bugereki naho, ku wa Mbere habonetse inkongi 41 mu gihugu hose. Muri zo, 34 zashoboye kuzimwa hakiri kare, mu gihe izindi 7 zakomeje kwaka kugeza ku mugoroba, nk’uko byatangajwe na serivisi ishinzwe kuzimya inkongi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads