OIP-1.jpg

Live-Amafoto: Isi yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga inyuranye, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibikorwa byo Kwibuka byatangiriye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho byabanjirijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo aharuhukiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni ibikorwa byayobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Abanyacyubahiro bitabiriye ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy’icyunamo barimo Hon. Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ahagarariye Perezida Joe Biden, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007-2012, Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Raymond Ndong Sima, Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua uhagarariye Perezida wa Perezida wa Kenya, Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo uhagarariye Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ba Ex-Perezida, Bill Clinton wa Amerika na Nicolas Sarkozy w’Ubufaransa bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo

Hitabiriye kandi Perezida wa Israel, Isaac Herzog, Perezida wa Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Czech, Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, Perezida wa Mauritius, Prithvirajsing Roopun.  

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

Mu Kwibuka 30 kandi, Ubwami bw’u Bubiligi bwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hadja Lahbib na Minisitiri w’Ingabo, Ludivine Dedonder mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stéphane Séjourné.

Umuhango ukomereje muri BK Arena ahabanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda. Nyuma y’indirimbo yubahiriza igihugu hafashwe umunota wo Kwibuka.

Minisitri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yatanze ikiganiro ku byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yibanze ku ruhare mpuzamahanga rwatumye Jenoside ishoboka.

Minisitiri Dr. Bizimana

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko no muri iki gihe hagikenewe impinduka mu ikumirwa rya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’ikiganiro cya Minisitiri Dr. Bizimana, abahanzi Kenny Mirasano na Christanne Bukuru baririmbye indirimbo IBUKA, indirimo yasubiwemo ikomotse ku yahimbwe na Suzan Nyiranyamibwa.

Christane Bukuru
Kenny Mirasano

Banayihuje kandi n’indirimbo Never Again ya Intore Massamba.

Nyuma y’indirimbo yahimbiwe Kwibuka30, Ayinkambiye Marie Louise yatanze ubuhamya bugaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwa Ayinkamiye Marie Louise wavukiye mu cyahoze ari Komine Kivumu, Perefegiture ya Kibuye, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba muri Ngororero, mu Murenge wa Nyange, yagaragaje ko yatangiye kubona ko Abatutsi badafite uburenganzira nk’abandi kuva muri 1990 ubwo umuryango wa nyina wicwaga muri Komine ya Kibirira aho tariki ya 11 na 15 Ukwakira 1990 hishwe abatutsi basaga 350.

Madamu Ayinkamiye Marie Louise

Yagize ati “Mfite byinshi nabonye. Hari n’ibyo nasobanukiwe ubwo nagendaga nkura”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ayinkamiye yari afite imyaka 11.

Umuhango wasojwe n’ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika ry’u Rwanda Paul Kagame wagaragaje ko Abanyarwanda batazongera kwemera gupfa ukundi.

Umunsi wa mbere wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wagombaga gusozwa n’imihango ibiri ariyo urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka Walk to Remember’ rwasubitswe kubera imvura nyinshi ndetse n’Umugoroba wo Kwibuka uri kubera muri BK Arena.

Amakuru y’inyongera: Muhire Obed

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads