Kuri uyu wa Gatandatu, Diyosezi ya Butare yizihije umunsi wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika, wanahujwe no kwizihiza Yubile y’impurirane ku rubyiruko n’abana ku rwego rwa Diyosezi.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za leta barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo n’umuyobozi wa karere ka Huye, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’abandi, byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, umwepiskopi wa Butare.

Myr Ntagungira hamwe n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta bitabiriye ibi birori
Mu butumwa yageneye abanyeshuri, Musenyeri Ntagungira, yabibukije ko bafite inshingano zo kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bategure ejo heza hazaza habo. Yababwiye ko kwiga bidakwiye kubatera ipfunwe cyangwa ngo babikore bagamije gushimisha abantu.
Yagize ati: “Mu gihe mukiri bato ni cyo cyo gushora mu bumenyi, mugashyiramo umwete, mukihatira kuba abana b’inyangamugayo mu ishuri, mu muryango no mu Kiliziya.”
Yakomeje agira ati: “Kwiga ntabwo ari igikorwa cyo gushimisha abantu, ahubwo ni umurimo wo kwitegura ejo heza hazaza.” “Ndabasaba gukunda kwiga kandi mushyireho umwete rwose. Igihe muri mu ishuri si igihe cyo kurangara, ahubwo ni igihe cyo kwitegura ejo hazaza.”
Umushumba wa Diyosezi ya Butare yongeye kwibutsa aba banyeshuri ko ari zo mbaraga za Kiliziya n’igihugu, bityo abasaba ko imbaraga zabo badakwiye kuzipfusha ubusa, ahubwo bakwiye kuzikoresha neza kugira ngo bazavemo ingirakamaro.
Yibukije ababyeyi ko aribo barezi b’ibanze ku bana n’urubyiriko rw’ejo hazaza. Ati: “Ni mumenye umurimo wanyu, kuko ejo aba bana bacu tuzababazwa twese. Igihe cyose tujye tumenya ibyo barimo.”
Musenyeri kandi yibukije insanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi Gatolika y’uyu mwaka, igira iti “Turangamiye Kristu, Ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, bityo ahamagarira abo mu burezi bose gushyira Yezu Kristu ku isonga ry’uburezi bagengeye kuri iyo nsanganayamatsiko.
Ati: “Turahamagarirwa gushyira Yezu Kristu ku isonga ry’uburezi. Yezu Kristu niwe mwigisha w’ukuri, soko y’amahoro n’ubuvandimwe n’urukundo.”
Yavuze ko kubera iyo mpamvu, buri shuri rikwiye kuba ahantu abana b’Imana bahurira bagaharanira ubuvandimwe n’indangagaciro za Gikristu. Yongeyeho ko uburezi Gatolika butoza abantu guhora bimakaje urukundo n’ukuri, ubutabera n’ubwiyoroshye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Vedaste Nshimiyimana, yavuze ko icyumweru cy’uburezi gatorika ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma no gutekereza uruhare uburezi bufite mu guteza imbere umuntu n’imibereho ye.

Vedaste Nshimiyimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo
Ati: “Si uguteza umuntu n’imibereho ye cyangwa umuryango gusa, ni no guteza imbere igihugu muri rusange”. Yakomeje agira ati: “Gushyira imbere ubumwe, urukundo n’amahoro binyuze mu burezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristu, nibyo byubaka igihugu.”
Uyu muyobozi kandi yijeje Musenyeri ko Leta izakomeza gufatanya na Kiliziya mu gukomeza guteza imbere uburere n’uburezi. Yanasabye abanyeshuri kwita ku nshingano zabo zo kwiga, bakirinda ingeso mbi ahubwo bakarangwa no kubaha.
Renata Mukantarindwa, umubyeyi wari uhagarariye abandi barerera mu mashuri ya Diyosezi ya Butare, yashimye Kiliziya yashyizeho icyumweru ngarukamwaka cy’uburezi Gatolika.
Uyu mubyeyi usanzwe ari n’umurezi mu ishuri St Famille ryo mu karere ka Gisagara, yashimangiye ko icyumweru cy’uburezi Gatorika gihuriza hamwe abarezi n’ababyeyi kugira ngo baganire, bungurane ibitekerezo bigamije kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana.

Renata Mukantarindwa , uhagarariye ababyeyi barerera mu mashuri yo muri Diyosezi ya Butare
Yunze mu rya Musenyeri, nawe abwira ababyeyi bagenzi be gufasha kiliziya n’abarezi mu burere bw’abana babo. Ati: “Kwishyurira umwana ishuri ni byiza, ariko ntibihagije kuko anakeneneye urukundo rwanyu, akeneye ko mu mwumva, mumugire inshuti, ibyo bizatuma abiyumvamo atangire kubabwira byinshi mutari muzi, bityo mutangire kumugira inama mufite aho muhera.”
Mu 2008 nibwo Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashyizeho icyumweru cy’uburezi Gatolika kugira ngo ihamagarire abagira uruhare bose ku burezi kurushaho kumva neza inshingano n’uruhare by’uburezi Gatolika mu Rwanda.

Abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye yo muri Diyosezi ya Butare bitabiriye ibiro by’umunsi usoza icyumweru cy’uburezi Gatolika













