Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko bitarenze mu mwaka wa 2029, abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza bazaba bari kwiga igice kimwe aho kwiga mu byiciro “Double Shift” nk’uko ubu ahenshi biri.
Nsengimana Joseph, Minisitiri w’uburezi, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, mu nama yari igamije kurebera hamwe ishusho y’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko ku mashuri y’inshuke n’abanza.
Minisitiri Nsengimana avuga ko muri gahunda yo guteza imbere uburezi, Guverinoma ifite gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo gukuraho gahunda yo kwiga mu byiciro ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.
Ati:“Ibi ni ikibazo cy’imibare. Leta ikomeje kubaka amashuri kugeza igihe iki kibazo kizakemuka, ariko hari urugendo hagati ya none no kugeza igihe kizakemukira.”
Yongeyeho ko mu gihe ibyo bitaragerwaho, harebwa uko abana bakiga mu byiciro na bo bagomba kwiga kandi bakamenya.
Ati: “Tugomba kureba uburyo abana biga kandi bakamenya mu buryo dufite. Ni nayo mpamvu hafashwe ibyemezo byo kureba ibyo twigisha muri iki gice dukurikije n’umwanya uhari wo kwiga, tubihuze. Abiga mu byiciro n’abiga igice kimwe bose barangize ibiteganywa muri iki cyiciro.”
Yasobanuye ko nk’abana bo mu mashuri atatu abanza baba bakwiye kubanza kwiga gusoma, kwandika no kumenya ururimi rukoreshwa mu kwigisha.
Yagaragaje ko ingaruka zo kwiga mu byiciro ari uko abarimu bigisha baharanira kurangiza ibiteganyijwe, ariko abana ntibabone umwanya uhagije wo gusobanuza ibyo biga.
Ati: “Umwarimu aba adafite igihe cyo kwita ku mwana uko bikenewe, ari na cyo gituma abana basibira mu mwaka wa mbere kandi bitakabaye biba. Kimwe mu ngamba zafashwe ni uko guhuzwa kw’amasomo n’igihe cyo kwigisha bizatuma abana batsinda kurushaho, kandi turizera ko ibi byo gusibira bizagabanuka cyane.”
Nkusi Marie Jeannette, wigisha kuri Gs Kimironko I avuga ko umubare munini w’abanyeshuri ugira uruhare mu gutsindwa kwabo kuko abarimu batabasha kubakurikirana uko bikwiye.
Ati: “Ntabwo ubona igihe gihagije cyo gukurikirana wa mwana kubera ko uba urwana no kurangiza ibiteganyijwe mu nteganyanyigisho. Gukurikirana abana bose mu minota 40 kandi ugomba kugendera ku biteganyijwe ntabwo byakunda.”
Yongeyeho ko umwarimu ababazwa no kuba yakigisha ariko hakabaho abasigara inyuma kubera kubura umwanya uhagije wo kubitaho.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bagisibira kuko nko mu wa Mbere hasibira abagera ku kigero cya 35%, mu wa Kabiri 27%, naho mu wa Gatatu bikaba 23%.
Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza naho harimo ikibazo cyo gusibira ku kigero cyo hejuru, kuko mu mwaka wa Kane biri kuri 28% naho mu wa Gatanu bikaba 35%.













