OIP-1.jpg

Kuva mu murima kugera ku isahani: Uko ubuziranenge bw’ibiribwa busuzumwa

Buri munsi, ibiribwa byinshi bigera ku isoko binyuze mu nzira zinyuranye, kuva ku bahinzi n’aborozi kugera ku bacuruzi, ndetse n’umuguzi wanyuma.

Inzego zirimo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa FDA ndetse n’igishinzwe kurengera umuguzi, RICA zashyiriweho gukurikirana ko ibyo biribwa byujuje ibisabwa kugira ngo bifashe abaturage kubona ibyo kurya bibungabunga ubuzima bwabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Musangwa Désiré, umukozi mu ishami ry’ubugenzuzi bw’ibiribwa, yasobanuye uko igenzura ry’ubuziranenge rikorwa.

Yagize ati: “Iyo tuvuga igicuruzwa cyujuje ubuziranenge, tuba tuvuga ko aho gikorerwa hagenzuwe, abagikora n’uko gishyirwa mu bikoresho byose bikaba bikurikije amabwiriza n’ibipimo bigenga icyo gicuruzwa. N’inyandiko ziriho nazo ziba zigenzurwa.”

Yatanze urugero ati: “Iyo tuvuga ibipimo, haba harakozwe isuzuma rigaragaza niba igicuruzwa gikubiyemo ibisabwa. Niba ari amazi, harebwa ibiyagize n’ingano yayo. Uruganda, imashini n’abakozi baragenzurwa, bikemezwa ko bujuje ibisabwa mu buryo buhoraho. Iyo igicuruzwa kimaze gusohoka mu ruganda kikagera ku isoko, nabwo harebwa niba kimeze neza bitewe n’uko gitwarwa nko ku bikenera ubukonje cyangwa ibisaba uburyo bwihariye bwo kubikwa , ibi byose bikitabwaho kugira ngo kibe gikwiriye gukoreshwa.”

Musangwa yakomeje asobanura urugendo nk’urwego rwa Rwanda FDA aho batangira gukurikiranira igicuruzwa.

Ati: “Iyo umuntu azanye amata ayakuye ku nka, akayageza mu ruganda, ni ho duhita duhura na yo, tukayakurikirana kugera asohotse tukemeza ko yujuje ubuziranenge. Hari n’ibituruka hanze, birimo ibiribwa bisanzwe, n’inyunganiramirire.”

Akomeza agira ati “Hari n’igihe duhura n’ibicuruzwa byanduye biri ku isoko. Iyo twabifatanye nyirabyo ajyanwa mu nkiko agakatirwa. Ariko iyo byanduye bidaturutse ku mucuruzi, tuganira n’ababikoze twasanga ari ukwibeshya, tukaba twafunga uruganda.”

Abajeneza Jean Pierre, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, ku ruhande rwe yasobanuye ko inshingano yabo ya mbere ari ugushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, bafatanyije n’inzego za Leta, abikorera n’abashakashatsi.

Aya mabwiriza agena uko igicuruzwa cyangwa igikorwa runaka kigomba gukorwa mu buryo burengera ubuzima n’ibidukikije.

Iyo amabwiriza amaze gushyirwaho, bagira gahunda yo guhugura abagenerwabikorwa nko muri gahunda yitwa ‘Zamukana ubuziranenge’ igamije gufasha inganda nto n’iziciriritse kumenya aya mabwiriza. Muri aya mahugurwa hazamo ariko si inganda n’urubyiruko n’abacuruzi batandukanye.

Kuri ibi hiyongeraho ubugenzuzi bugamije gutanga ibirango by’ubuziranenge, haba mu nganda no ku masoko.

Yasobanuye uko bemeza uhabwa ikirango cy’ubuziranenge agira ati: “Tugenzura aho ukorera, tugapima ibyo wakoze, tukareba niba ibyo wafunze mu mapaki bihura n’ibisabwa. Iyo dusanze byose byujuje ibisabwa, ni bwo tuguha ikirango cy’ubuziranenge.

Mukeshimana Venant, ukora muri koperative Kidako itunganya ndetse ikanacuruza amata mu Majyepfo, yagarutse ku rugendo bakora kugira ngo amata yabo agire ubuziranenge.

Yagize ati: “Ubuziranenge butangirira ku mworozi, uko atunganya amata ndetse n’umucunda wayazanye. Iyo tuyakiriye, tubanza kuyapima tukareba niba afite isuku n’ubwiza. Iyo dusanze yujuje ibisabwa, turayatambutsa mu ruganda agatunganywa akoherezwa ku isoko. Iyo dusanze hari ikiburamo, ntabwo ashobora guhabwa ubuziranenge, kuko amata agira isuku yihariye.”

Mukeshimana ashishikariza ba nyir’inganda gutinyuka gusaba ibigo bibishinzwe kubaha ibirango by’ubuziranenge kugira ngo ibicuruzwa byabo bigire ireme.

Yasabye kandi ko abashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge bamanuka mu ntara bakegera ababikeneye, kugira ngo baborohereze.

Rwanda FDA ivuga ko kugeza ubu, mu Rwanda hari ibicuruzwa birenga 1,200 bifite ikirango cy’ubuziranenge, 65% muri byo bikaba ari ibiribwa n’ibinyobwa.  

Ikirango cy’ubuziranenge kimara imyaka itanu,mu gihe mbere cyarangiraga mu myaka ibiri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads