OIP-1.jpg

Kuki abakobwa basabwa inota ritoya ugereranyije n’abahungu mu guhabwa ibigo – NESA yabisobanuye

Buri uko amanota y’ibizamini bya leta asohotse, kimwe mu bibazo abantu bakunda kwibaza ni impamvu abakobwa bafatirwa ku inota rito ugererangije n’abahungu, iyo bagiye koherezwa mu bigo by’amashuri bibacumbikira mu mwaka wa mbere ndetse n’uwa kane.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kibinyujijje kuri X cyasobanuye ibijyanye n’ishyirwa mu myanya y’abanyeshuri mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye, aho hagaragajwe impamvu zituma abakobwa boherezwa mu bigo bibacumbikira ku manota make ugereranyije n’abahungu.

Mu nyandiko iki kigo cyasohoye cyagaragaje ko ubusanzwe ikigena inota ryo gufatiraho mu mashuri acumbikira abanyeshuri ari imyanya ikigo runaka gifite.

Uretse ibyo kandi hari amashuri acumbikira abana b’abakobwa gusa, ibi nabyo bikaba biri mu bituma hakenerwa umubare munini w’abakobwa bajya muri ibyo bigo.

Ibi byerekana ko ikibazo atari ugutonesha abanyeshuri bamwe, ahubwo ko hashingiwe ku bikorwaremezo, n’umubare w’imyanya ihari aribyo bigenderwaho.  Ibyo ngo binakorwa kugira ngo “iyo myanya ibashe kuzura n’ibyo bigo byakira abakobwa gusa bibone abanyeshuri”.

Muri uyu mwaka amanota fatizo y’abajya mu mwaka wa mbere w’ibigo bicumbikira abanyeshuri ni 85.4 ku bahungu na 81.8 ku bakobwa naho abajya muwa kane bo, abahungu bafatiwe kuri 61.0 na 58.3 ku bakobwa.

Bimwe mu bigo byakira abakobwa gusa harimo: Lycee Notre-Dame de Cîteaux, FAWE Girls School, College St Bernard Kansi, ENDP Karubanda, GSNDL Byimana, GS NDA Nyundo, G.S Rambura (F), C.I.C Muramba, ISF Nyamesheke, ESSF Shangi, Lycee Notre Dame de la Visitation de Ruli, Inyange Girls School, ES Stella Matutina, Ecole Secondaire Saint Vincent Muhoza, ESSA Ruhengeri, GS N.D.A Rwaza, GSNDBC Byumba, Maryhill Girls’ Secondary School, FAWE Girls Gahini, na Lycee de Zaza.

Kalendari ya Minisiteri y’Uburezi, umwaka w’amashuri wa 2025-2026 uzatangira tariki ya 8 Nzeri 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads