Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yibukije Komite nshya y’Umuryango w’Abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE-ICK) ko kuba umuyobozi bigoye kurusha kuba umutegetsi bityo ko bakwiriye guharanira kuba abayobozi beza.
Padiri Prof. Dushimimana yavuze ibi ubwo yakiraga indahiro z’abagize komite nshya ya AGE-ICK, umuhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, ku cyicaro gikuru cya ICK.
Agaruka ku gisobanuro cyo kuba umuyobozi, Padiri Prof. Dushimimana yavuze ko kuyobora ari ukujya imbere abandi bakagukurikira mu gihe umuntu gutegeka bidasaba kujyana n’abo utegeka.
Ati “Niyo mpamvu kuyobora ari ikintu gikomeye kurusha kuba umutegetsi kuko gutegeka uba usabwa umwanya gusa ariko kuyobora bisaba gushaka intego nziza n’icyerekezo cyiza uganishamo abo uyobora.”
Akomeza agira ati “Umuyobozi agomba kumenya neza ko atandukanye n’umutegetsi kuko umutegetsi we atanga amabwiriza ntacyo yitayeho usibye itegeko rye, ariko umuyobozi we aritwararika cyane kuko aba ayoboye abantu kandi ariwe baba bagomba kureberaho mu byo bakora. Bityo rero namwe ndabibutsa ko muri abayobozi mutari abategetsi.”

Mu rugendo rwabo rwo kuyobora abandi banyeshuri bo muri ICK, Padiri Prof. Dushimimana yaboneyeho kubaha umukoro bagomba gushingiraho ibikorwa byabo.
Ni umukoro ukubiyemo ibintu bine by’ingenzi ari byo; gukomereza ku byo komite icyuye igihe yagezeho ariko bakanahanga ibindi bishya aho bishoboka.
Komite nshya kandi yanasabwe gukora igenamigambi ryanditse ry’ibyo bagomba gukora mu gihe cy’umwaka bazamara ku buyobozi bwa AGE-ICK kugira ngo bizaborohere kugena ishyirwa mu bikorwa ryayo no kugenzura ibyagezweho n’ibitaragezweho.
Padiri Prof. Dushimimana yanasabye komite nshya gufasha abanyeshuri kugira uruhare mu bibakorerwa, bakagenzura niba ibyo bahabwa bifite ireme rihura n’ibyo baba biteze.
Ati “Muzakorane n’abayobozi b’amashuri mu kureba niba ibyo muhabwa bihura n’ibyo muba mwiteze.”
Icya kane yasabye ni ugukomeza gusigasira isura ya ICK hirya no hino kugira ngo itazajyamo ikizinga cyane ko kuri ubu ICK isa neza mu maso ya benshi.
Ibi ngo bishingira ku kuba idatanga ubumenyi bufite ireme gusa, ahubwo inatanga indangagaciro nziza ku banyeshuri bose bahanyura.
Ubutumwa bwa Padiri Prof. Dushimimana kandi bwanagarutsweho n’abayobozi mu nzego zinyuranye basabye abayobozi bashya gukorera ku mihigo kuko bifasha kugera ku byiza birushijeho ndetse bikanatuma kwigenzura byoroha.

Kanangire Pierre, Umuyozi mushya wa AGE-ICK yavuze ko we na komite ayoboye biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe. ati “Dufite amahirwe menshi kandi twiteguye kuyabyaza umusaruro twese dufatanyije. Nk’urubyiruko, tugiye gukorana imbaraga kandi tuzagera kuri byinshi dushyize hamwe.”
Komite nshya igizwe n’abantu 24 bagiye kumara umwaka bayoboye abanyeshuri basaga ibihumbi bine biga muri ICK.















