OIP-1.jpg

Koreya y’Epfo: Amashuri ari gufunga imiryango kubera kugabanuka kw’abaturage

Amashuri 49 y’incuke, ayabanza ndetse n’ayisumbuye mu gihugu cya Koreya y’epfo azafunga imiryango muri uyu mwaka kubera kugabanuka k’umubare w’abana bagana ishuri, bitewe n’umubare muto w’abana bavuka muri iki gihugu.

Muri ayo mashuri, 43 angana na 88 ku ijana ari mu ntara mu gihe andi ari mu murwa mukuru Seoul, nk’uko imibare ya minisiteri y’uburezi yatanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kuri iki cyumweru ibigaragaza.

Iyi mibare irenze cyane umubare w’amashuri yagiye afungwa buri mwaka mu murwa mukuru no mu ntara mu myaka itanu ishize. Umubare w’amashuri yafunze muri 2020 wari 33, nyuma uragabanuka ugera kuri 24 muri 2021, umubare wabaye 25 muri 2022, na 22 muri 2023, mbere y’uko wongera kuzamuka ukagera kuri 33 umwaka ushize.

Mu mashuri azafungwa, atandatu ari mu ntara ya Gyeonggi. Intara ya Jeolla y’Amajyepfo ifite amashuri icumi azafunga imiryango, intara ya Chungcheong y’amajyepfo ifite icyenda, intara ya Jeolla y’amajyaruguru ifite amashuri umunani, n’intara ya Gangwon ifite amashuri arindwi. Busan ifite amashuri abiri azafunga, mu gihe Daegu ifite rimwe.

Amashuri 38 muri 49 ateganyijwe gufungwa ni amashuri y’incuke, agize igice kinini, mu gihe umubare w’amashuri abanza ari umunani, naho ayisumbuye akaba ari atatu.

Amashuri112 y’incuke mu gihugu hose ntabwo yakiriye abanyeshuri bashya umwaka ushize.

Nk’uko imibare yatanzwe na ministeri ibigaragaza, muri Mata umwaka ushize, intara Jeolla y’amajyaruguru yagize amashuri 34 y’incuke atarabonye abanyeshuri bashya, ikurikirwa na Gyeongsang y’amajyaruguru yagize amashuri 17, Gyeongsang y’amajyepfo yagize amashuri 16, Jeolla y’amajyepfo n’intara ya Chungcheong y’amajyepfo buri imwe yagize amashuri 12 atarabonye abanyeshuri bashya n’intara ya Gangwon yagize amashuri 11 atarabonye amasura mashya y’abanyeshuri.

Uyu mubare biteganyijwe ko uzakomeza kuzamuka muri uyu mwaka.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads