OIP-1.jpg

Kirehe: Imiryango itanu yorojwe inka mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa

Tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hibandwa ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza indangagaciro zishyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Muri uyu muhango, imiryango itanu itishoboye yorojwe inka, mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene no kubigisha umuco wo gusaranganya binyuze mu korozanya. Iki gikorwa cyari cyuzuyemo ibyishimo n’icyizere gishingiye ku bufatanye n’ubumwe Abanyarwanda bakomeje kurushaho kwimakaza.

Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda kwatangiye kuzirikanwa guhera mu 2008, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kuzirikana no gushimangira indangagaciro z’ubwiyunge, amahoro n’iterambere rishingiye ku bumwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igiri iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimangiye ko nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rwibohoye, ubumwe n’ubudaheranwa ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.

Ati: “Igihugu cyacu nyuma y’imyaka 31 cyahisemo ubumwe. Ubumwe bw’Abanyarwanda bwigeze gusenywa n’abakoroni n’ubutegetsi bwakurikiyeho bwimakaje amacakubiri. Ubu rero dukeneye guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda amacakubiri.”

Yakomje agira ati: “Tugomba gukomeza kwigisha urubyiruko, turuha amakuru y’ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tunahangane n’abashaka kuyobya ukuri n’abashaka kugarura inyigisho zisenya. Twese hamwe dusangire inshingano.”

Bamwe mu bahawe inka bagaragaje ko bishimiye korozwa, kandi bemeza ko ari intangiriro yo kugira imibereho myiza irambye.

Nyirabagoyi Vestine, umwe mu borojwe, yagize ati: “Ndishimye cyane kuba mbonye inka. Abana banjye bagiye kunywa amata, nanjye ngiye kubona ifumbire izamfasha mu buhinzi. Ndashimira Umukuru w’Igihugu watekereje ku batishoboye akabaha inka. Imana ikomeze imuhe umugisha.”

Ahishakiye Esperance na we yunze mu rya mugenzi we agira ati: “Kuba mpawe inka ni ibintu by’agaciro. Tugiye kuzifata neza, tuzazishakira ubwatsi kandi tuzoroza n’abandi kugira ngo bose batera imbere. Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’urukundo adufitiye.”

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko Abanyarwanda bamaze kugera ku gipimo cyiza cy’ubumwe n’ubwiyunge. Mu 2010 icyo gipimo cyari kuri 82.3%, cyageze kuri 92.5 mu 2015, naho mu 2020 cyari 94%.

Ni mugihe ubushakashatsi bwa 2023 nabwo bugaragaza ko Ubudaheranwa ku rwego rw’abantu ku giti cyabo bwari ku 75%, naho ku rwego rw’inzego rukaba kuri 92%.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads