Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangije gahunda nshya yitwa “Shyashyanira Umuturage”, izamara hafi amezi abiri ikorerwa mu mirenge yose y’aka karere. Iyi gahunda igamije kwegera abaturage aho batuye, kubaha serivisi mu buryo bwihuse, no kubafasha kwihutisha iterambere.
Muri iyi gahunda, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’izindi nzego buzajya busura abaturage bo mu mirenge itandukanye bumenye ibibazo byabo maze bwunganire abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze kubishakira ibisubizo.
Bazajya kandi banasura ibikorwa by’iterambere barebe ahakongerwamo imbaraga.

Meya w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ibi bikorwa bitandukanye n’ibisanzwe kuko bizibanda ku gukemura ibibazo bya buri munsi umuturage ahura nabyo mu buryo bwihariye.
Ati: “Ubusanzwe ibibazo bicyemurirwa mu nteko zabo, ariko ubu twifuza ko buri muturage azarangiza iyi gahunda afite ikibazo cye gikemutse, bityo atangire yiteze imbere. Dufite intego ko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2) icyo yashyiriweho kigomba kugerwaho.”

Meya Rangira akomeza avuga ko abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu bagomba kubahiriza inshingano zabo, zirimo kumenya abaturage bayobora bagomba kuvanwa mu bukene, kubakurikirana no gusuzuma amahirwe bahabwa niba ahagije cyangwa akeneye kongerwa, bityo bakunganirwa kugira ngo biteza imbere.
Ati: “Ndabasaba kumenya neza imibare y’abo baturage, mukabakangurira ibyabateza imbere, kuko hari abo mu Murenge wa Mushikiri dufite ariko kugeza ubu twasanze bataratera imbere ahubwo basubira inyuma.”
Biteganijwe ko gahunda “Shyashyanira Umuturage” yatangiriye mu Kagari ka Rwanyamuhanga, Umurenge wa Mushikiri ku wa 12 Kanama 2025, izasozwa ku wa 23 Nzeri 2025, nyuma yo gusura imirenge yose igize akarere ka Kirehe.














