Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko hagiye gutangizwa ishuri ryigisha iyobokama (Tewolojiya) kugirango rifashe abogeza butumwa by’umwihariko abiyeguriye Imana mu kogeza ubutumwa bwiza.
Kardinali Kambanda yatangaje ibi tariki ya 11 Kamena 2025 ubwo yari ayoboye inama yahuje abapadiri n’abihaye Imana bahagarariye abandi muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Arikiyepiskopi wa Kigali yavuze ko hagiye gutangira ishuri ryigisha Tewolojiya kugirango rifashe abihaye Imana mu murimo wabo wo kogeza ubutumwa bwiza.
Ati “Dufite umushinga wo gutangiza ishuri ryigisha Tewolojiya mu rwego rwo gutegura abogeza butumwa cyane cyane abiyeguriye Imana dufatanya mu butumwa.”
Karidinali Kambanda akomeza agira ati “Intego nyamakuru ni ugutegura neza abiyeguriye Imana kugira ngo babashe gukora ubutumwa bwabo neza basobanukiwe ibintu byose, kugira ngo turusheho kwamamaza inkuru nziza.”
Nk’uko akomeza abigarukaho, biteganyijwe ko iri shuri rizakorera muri College Saint Andre i Nyamirambo, rikazatangira ku mugaragaro muri Nzeri 2025.
Kugira ngo uwize muri iri shuri abone impamyabumenyi bizajya bimusaba kwiga imyaka ine (4).
Usibye kandi kwiga ibijyanye na Tewolojiya bitenganyijweko muri iri shuri hazajya hatangirwamo amasomo ajyanye n’imitekerereze ya muntu (Philosophy).
Bamwe mu biyeguriye Imana bavuga ko iri shuri rigiye gukuraho zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo mu gihe babaga bagiye kwiga Tewolojiya mu mahanga.
Furere Gilbert Abaseka yagize ati “Ubundi abigaga aya masomo bajyaga kuyiga mu bihugu bya kure, ariko tugiye kwigira hafi kandi tubashe no gusobanukirwa n’ubutumwa bwa Kiliziya n’ibyo idusaba kumenya kugira ngo tubashe gutanga ubutumwa bwacu neza aho dukorera mu buryo busobanutse.”
Sr. Marie Esperance agaragaraza ko byatwaraga amafanga ndetse n’ingufu nyinshi kugira ngo umuntu abone uko yiga aya masamo bigatuma bacikiriza amasomo yabo.
Ati “Byadutwaraga imbaraga nyinshi, rimwe na rimwe tukabura Viza, cyangwa ukabura uburyo bwo guhuza amasomo ndetse no gukora ubutumwa bitewe n’ingendo, ariko ubu tugiye kuzuza inshingano zacu nta nkomyi duhuye nazo.”
Arkidiyosezi ya Kigali ifashe iki cyemezo mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusaba ko abantu bose bigisha ijambo bagomba kuba bafite impamyabumenyi ya Tewolojiya.













