Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse polisi kurasa mu maguru abigaragambya bagamije kwangiza ibikorwa by’ubucuruzi, kugira ngo babure ubushobozi bwo gukomeza urugomo ariko ntibicwe.
Umuryango w’Abibumbye (UN) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinje polisi gukoresha ingufu z’umurengera mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi iheruka kuba, aho abantu 31 bayiguyemo ku wa Mbere nk’uko byatangajwe n’urwego rwa Leta.
Perezida yagize ati: “Uwafashwe atwika ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa imitungo y’abandi, agomba kuraswa ku kaguru, akajyanwe mu bitaro, hanyuma akazajyanwa mu rukiko. Ntimumwice, ariko mumunye neza ko amaguru ye yangiritse.”
Yanakomeje aburira abo bahanganye muri politiki, ababwira ko badakwiye guteza cyangwa gukoresha imyigaragambyo y’urugomo n’ubundi buryo “bunyuranyije n’amategeko” mu kugerageza kumukura kubutegetsi ku ngufu.
Uretse abantu 31 bapfuye, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR) yatangaje ko abandi barenga 100 bakomerekejwe, naho abarenga 532 batawe muri yombi mu myigaragambyo yibasiye umurwa mukuru Nairobi n’indi mijyi minini.
Polisi ya Kenya yo ivuga ko abapfuye ari abantu 11 gusa.
Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko watewe impungenge zikomeye n’iyicwa ry’abantu, unenga polisi ya Kenya yakoresheje amasasu yica ku bigaragambya.
Icyakora mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Ruto yirinze kunenga ibikorwa bya polisi, avuga ko kugaba igitero ku nzego z’umutekano ari “ugutangaza intambara” ku gihugu.
Yagize ati: “Kenya ntishobora kandi ntizigera iyoborwa binyuze mu gitutu, iterabwoba cyangwa akajagari. Ibi ntibizabaho nkiri ku butegetsi.”
Yiyemeje guhana bikomeye abari inyuma y’iyo myigaragambyo.
Yavuze ko impinduka z’ubutegetsi zishoboka gusa binyuze mu matora, aho kuba mu myigaragambyo, asaba abo bahanganye muri politiki gutegereza amatora rusange yo mu 2027.
Ruto ati: “Iki gihugu ntikizangizwa n’abantu bake batihangana, bashaka guhindura ubutegetsi bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko. Ibyo ntibizigera bibaho.”
Muri icyo gihugu hakomeje kuzamuka umwuka guhera ubwo umusore uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Albert Ojwang, yapfiriga muri gereza ya polisi mu kwezi gushize, ibyatumye abaturage bongera kwirara mu mihanda, umwaka umwe nyuma y’uko urubyiruko rwinjiye ku ngufu mu nteko ishinga amategeko rwigaragambiriza izamuka ry’imisoro.
Ibibazo bikomeye by’ubukungu bikomeje gukongeza uburakari mu gihugu, aho ubushomeri mu rubyiruko n’imyanya y’akazi keza bikiri ikibazo gikomeye.
Ruto yemeye ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ari ingorabahizi ikomeye muri Kenya, ariko avuga ko ibyo bibazo byariho na mbere y’uko ajya ku butegetsi mu mwaka wa 2022. Yatangaje ko ari ubutegetsi bwe bwa mbere bwafashe ingamba zihamye zo gukemura icyo kibazo.
Uyu muyobozi w’imyaka 58, yabajije impamvu bamwe mu Banya-Kenya bakomeje kunenga no kwitwara nabi ku buyobozi bwe kurusha uko babigenje ku butegetsi bwabanje.
Yagize ati: “Kuki ari ku gihe cyanjye habaho akajagari kose nk’aka?”, Ruto yabibajije anihanangiriza abakomeza gukoresha politiki ishingiye ku moko.
Yakomeje agira ati: “Mushobora kuntuka uko mushaka, ariko nzakora ibishoboka byose kugira ngo habeho amahoro n’umutekano mu gihugu cya Kenya.”
Abenshi mu bigaragambya baririmbaga amagambo agira ati “Ruto agomba kugenda” na “wantam”, bisobanura “manda imwe”, rikaba ari ijwi ry’uburakari rikomeje gukoreshwa cyane risaba ko Perezida Ruto ava ku butegetsi.













