Katy Perry,usanzwe ari umuririmbyi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaye asangira ifunguro rya nimugoroba na Justin Trudeau wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, biteza urujijo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira gukeka ko hashobora kuba hari urukundo rushya ruri kubakwa hagati yabo.
Aya makuru yemejwe n’ushinzwe itangazamakuru muri resitora Le Violon, wavuze ko Perry na Trudeau bagiranye ikiganiro mu gihe cy’amasaha abiri kuri uwo mugoroba. Ibi kandi byashimangiwe n’urubuga rwa TMZ, rwasohoye amafoto n’amashusho yabo bombi bari kuganira bishimye.
Samantha Jin, umwe mu bakozi ba resitora, yavuze ko nta bimenyetso by’urukundo (nk’uko abantu babyibazaga). Ati: “Twabonaga basa n’abatuje, nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko bari mu rukundo.”
Katy Perry ari mu rugendo rw’ibitaramo muri Canada, aho ateganya kuririmbira i Montreal ku wa Gatatu, Quebec ku wa Gatanu, ndetse no muri Toronto aho afite ibindi bitaramo mu cyumweru gitaha.
Kimwe mu byatumye benshi batekereza jo aba bombi baba bari guteretana n’uko Perry aherutse gutandukana na Orlando Bloom wahoze ari n’umukunzi we, ni mu gihe Trudeau nawe yatandukanye n’umugore we Sophie Grégoire mu 2023, nyuma y’imyaka myinshi babana.
Nta ruhande na rumwe – yaba urwa Trudeau cyangwa urwa Perry – rwari rwemeza iby’aya
Justin Trudeau usanzwe ari wa Pierre Trudeau, na we wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada yeguye kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’imyaka hafi icumi ayobora Canada.
Katy Perry, wavukiye muri California, amaze kwitabira ibihembo bya Grammy inshuro 13. Azwi cyane kuri Album ye yise Teenage Dream yasohotse mu 2010, yaciye agahigo ko kugira indirimbo eshanu zagiye ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard inshuro nyinshi ibintu ahuje na, Michael Jackson kuri album ye yise Bad yasohotse mu 1987.













